Soraya Hakuziyaremye uyobora Banki nkuru y’u Rwanda yabwiye Imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2024/2025 bwazamutse ku kigero cya 6.3%.
Ahanini urwego rwa serivisi nirwo rwazamutse ku kigero cya 8.6% hakurikiraho urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 3.9%.
Urwego rw’inganda rwo ryazamutse ku kigero cya 3.2%.
Soraya yabivuze ubwo yagezaga ku bagize Inteko ishinga amategeko raporo y’ibikorwa bya Banki ayoboye mu mwaka wavuzwe haruguru.
Guverineri avuga kandi ko umutungo w’ikigega cya Leta cy’ubwiteganyiriza bwa pansiyo wazamutseho 26%, uw’ibigo by’abikorera wazamutseho 19%, naho uw’ikigega cya Ejo Heza wazamutseho 30 %.
Agaciro ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kageze kuri 321% muri Kamena 2025 ugereranyije na 211% muri Kamena 2024, bitewe cyane n’ikoreshwa rya terefoni ngendanwa na serivisi z’imari, mu gihe eKash yiyongereyeho 251 ku ijana ikaba ifite abakoresha barenga miliyoni 2.1.
Muri rusange Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukurikirana hafi ubuzima bw’ifaranga ry’igihugu ngo ritagwa mu gaciro karyo ugereranyije n’amadovize.


