BNR ‘Yasabye’ Ubugenzacyaha Gukurikirana Abavuze Ko Hakozwe Inoti Nshya

Amakuru Taarifa yakuye ahantu hizewe yemeza ko Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye Urwego rw’ubugenzacyaha gukurikirana bukamenya kandi bugafata umuntu cyangwa abantu baba barabeshye ko hakozwe inoti nshya ya Frw 10 000.

Abaduhaye amakuru bavuga ko ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’igihugu byasabye RIB gukurikirana bariya bantu mbere y’uko BNR isohoka itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko hari inoti nshya zasohotse atari byo, ko bidakwiye guhabwa agaciro.

Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda

Itangazo ryibutsa abaturage ko inoti cyangwa ibiceri iyo byemewe bitangazwa na Banki nkuru y’igihugu, kandi kwigana, guhimba no gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri by’ibihimbano bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kuva inoti zatangira gukoreshwa mu Rwanda mu myaka ya 1910 kuzamura ntabwo rurakoresha inoti ya Frw 10 000.

- Kwmamaza -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version