Perezida Paul Kagame ubwo yahaga abofisiye bato ipeti rya second lieutenant, yabasabye kuzaca ukubiri n’ubusinzi kuko budindiza umwuga.
Hari mu muhango wabereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Kagame yashimye ibihugu by’inshuti zafatanyije n’u Rwanda mu gutegura ingabo kandi ngo ubwo bufatanye bugaragaza ubucuti butuma haterwa intambwe mu majyambere.
Yashimye ababyeyi bashyigikiye abana babo binjira mu mwuga w’icyubahiro n’ubwo ‘utoroshye’.
Kuri ba ofisiye bashya, Kagame yababwiye ko bagomba kuzuza inshingano neza, uko bikwiye kandi bigakorwa bazumva neza.
Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yababwiye ko u Rwanda rushaka ko barurinda, Abanyarwanda Miliyoni 14 bose bakwiye kurindwa, uko baba bangana kose.
Ati: “Ni ukugira ngo igihugu kibe gitekanye, kitavogerwa n’abatagukunda.”
Yavuze ko igihugu ayoboye cyabuze amahoro igihe kirekire, ubu kiri kubaka umubano n’abantu bose bagikunda kandi abo ba ofisiye nabo bazabigiramo uruhare.
Kagame kandi yabibukije ko ibyo byose bizabasaba kwitanga ngo igihugu cyose kibone aho gihera gitera imbere.
Kubera ko isi ihinduka, Kagame yababwiye ko bakwiye kumenya guhindukana nayo bakamenya kumenya igihe cyo kutajyana nayo igihe yaba igana ahabi.
Asanga kandi kugira ngo bakore akazi kabo neza, ari ngombwa guhora biga, kandi ntihabeho kwirara ngo abantu bumve ko bageze yo.
Ati: “Oya! Akazi karacyari kenshi… Mwe rero muri batoya muracyafite byinshi byo gutanga.”
Yababwiye ko icyo bashinzwe atari ukurinda ibyagezweho gusa ahubwo ari no kubaka ibindi byinshi kuko ari byo biranga igihugu gikomeye.
Kagame kandi yibukije abo basirikare ko bagomba kuzirikana ko u Rwanda rugira uruhare mu gufasha abandi kugarura no kurinda amahoro.
Umurimo wabo wa mbere, nk’uko Perezida Kagame abivuga, ni ugukorera Abanyarwanda kandi mu kubigenza gutyo nabo baba bikorera.
Yabasabye kandi kuzirinda ubusinzi kuko butesha umutwe bugatesha no kuzuza inshingano.
Abasirikare 987 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu rwego rwa ofisiye bato baherewe ipeti rya second lieutenant mu kigo cya gasirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.
Bose hamwe ni 987, barimo abakobwa 117.
Ubuyobozi bw’iki kigo cya Gako bwavuze ko abo bose biyemeje kuzaharanira ko u Rwanda rutekana kandi bakarinda n’amajyambere yarwo.
Bari mu byiciro bine, icya mbere kikaba kigizwe n’abasirikare 182, bakaba barize amasomo y’umwuga wa gisirikare bayafatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda y’icyiciro cya kabiri.
Ikindi kiciro kigizwe n’abanyeshuri 557 bize umwaka umwe amasomo ya gisirikare yonyine, bakaba bari basanzwe ari abasirikare bato, bahuguwe kugira ngo babe ba ofisiye bato.
Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abantu 248 bize amezi icyenda gusa kuko hari ubundi burambe bari basanganywe mu mwuga wa gisirikare.
Icya kane cyo kigizwe naba ofisiye 42 barangije amasomo mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.
Iyo bamaze kwambara ipeti rya second lieutenant, barahirira kuzasohoza inshingano zabo zo kurinda igihugu no kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda ndetse no kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Icyakora ngo mu batangiye aya masomo, siko bose bayarangije kuko hari abananijwe n’imyitozo ihambaye, abandi bararwara mu gihe hari abo ikinyabupfura cyananiye barirukanwa.