Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bobi Wine Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bobi Wine Yatawe Muri Yombi

Last updated: 15 March 2021 12:53 pm
Share
SHARE

Umuyobozi wa National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yari mu myigaragambyo yamagana ibura ry’abarwanashyaka be.

Ni abantu avuga ko bagiye batabwa muri yombi mu bikorwa bijyanye n’amatora ya perezida yabaye ku wa 14 Gashyantare, yegukanywe na Yoweri Museveni. Ni amatora ariko Bobi Wine yavuze ko yibwe amajwi ku buryo bukomeye.

Bobi Wine yafatiwe ahazwi nka City Square mu murwa mukuru Kampala.

Yafashwe nyuma y’uko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko itsinda rya Kyagulanyi ryakoze uburiganya mu matora rifashijwe n’abantu bamwe bamunzwe na ruswa.

Yakomeje ati “Bakomeje gutegura ko bazitambika ibikorwa byo kurahira kwa perezida. Ntabwo bazabishobora. Bapanga ibintu byinshi bikabije birimo no kwica abantu bamwe babo batavuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo bavuge ko ari guverinoma [yabikoze]”

Nubwo Bobi Wine yavugaga ko arimo guhamagarira abantu imyigaragambyo yo u ituze, Minisitiri w’umutekano Gen Elly Tumwine yavuze ko bashaka kuyitwaza ngo bateze akaduruvayo mu gihugu.

NUP iheruka kwandikira inteko ishinga amategeko ivuga hari abarwanashyaka 680 baburiwe irengero. Yavugaga ko bishwe, bafunzwe cyangwa se aho baherereye hatazwi.

Nyuma guverinoma yakoze urutonde rw’abantu 177, izo ntonde zombi ziza guhuriza ku bantu 71.

TAGGED:Bobi WineUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Abasore Batatu Bavanye Ibilo 100 By’Urumogi Muri DRC
Next Article Umugore Yafatanywe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyari 3 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi Mpuzamahanga

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?