Karongi: Batangije Gahunda Ya ‘Visit Kivu’

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Mukerarugendo mu bwato mu ijoro ry'i Karongi ari gusomera ku itara rya kinyarwanda.

Muri Karongi mu Murenge wa Bwishyura hari koperative yitwa Bwishyura Kivu Boat Cooperative yiganjemo abakiri bato igamije kumenyekanisha uburanga bw’ikiyaga cya Kivu.

Abayigize babwiye Taarifa Rwanda ko ubufatanye bwatumye batera intambwe mu mibereho yabo, biyishyurira ubwishingizi bw’ubuzima cyane cyane ubwa Mutuelle de Santé.

Ku cyumweru italiki 09, Kanama(8), 2026 k’umugoroba ubwo biteguraga gutaha, hari bamwe mu banyamuryango b’iyi Kiperative baganiriye na Taarifa Rwanda ibasanze aho ubwato bwabo butsukira, bayibwira ko mu mibereho yabo yo hambere, kwikemurira ibibazo by’ibanze byari ihurizo.

Hari uwagize ati: “Ntakubeshye, mbere kugira ngo umuntu agure urukweto rushya, byari ikibazo. Wasangaga duhora kwa korodoniye(umuntu udoda inkweto), ngo inkweto zacu azitere ibiraka. Kwambara neza nk’umusore byari ingorane.”

Abanyamuryango b’iyi Koperative.

Hejuru yo kudaserukana umucyo mu bandi, hiyongeragaho ubukene mu miryango kuko- nk’uko babivuga- kubona amafaranga yo kunganira ababyeyi mu gukemura ibibazo by’urugo, ntibyashoborwaga na benshi.

Hari n’ubwo uwabaga yaragize amahirwe akabona ayo gutanga mu kibina, yararanyaga ntayatangire igihe, bikamuteranya na bagenzi be.

Kwihuza n’abandi muri iriya Koperative byabaye uburyo bwo gukora, gusabana n’abandi no kwagura umubano binyuze mu kumenyana n’abaza babagana.

Perezida wa Koperative witwa Niyomugabo Moïse yabwiye Taarifa Rwanda ko mu mwaka wa 2018 ari bwo batangiye gukora, bafite umukozi umwe n’imari shingiro ya Frw 370,000.

Abasare batwara ubwato bw’iyi Koperative bakorera mu Turere twose ikiyaga cya Kivu gikoraho ari two Karongi, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro harimo no birwa bya Ijwi na Nkombo.

Niyomugabo ati: “Koperative yacu ifite ubuzima gatozi, ikagira intego yo gutembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Kivu n’ibirwa bikirimo.”

Imari shingiro yabo ubu ni Frw 8,700,000, abanyamuryango 37 n’abakozi bahoraho 18 barimo ab’igitsinagore batatu.

Gahunda ya Visit Kivu yatumye bunguka kuko buri kwezi binjiza Frw 4,000,000 binyuze mu bukerarugendo bakoreshamo ubwato 16 bukoresha moteri zibufasha kugera kure.

Umuyobozi wa Koperative Bwishyura Kivu Boat Cooperative( BKBC) asanga ubukerarugendo bwose bugomba kwirinda guhungabanya ibidukikije kuko n’ubundi ari byo buba bushingiyeho.

Ubwato buba bwatsitse ku nkombe mu mugoroba.

Ati: “Tukaba dufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo burambye; bushingiye ku kiyaga cya Kivu n’imisozi igikikije n’indi mitungo kamere, bigakorwa mu buryo buteza imbere abaturage, burinda ibidukikije bukanasigasira umurage n’umuco by’abaturiye iki kiyaga.”

Ku rundi ruhande, asaba ubuyobozi bushinzwe kwita ku makoperative kubahugura ku miyoborere, imicungire y’imari no kurushaho ‘gusobanukirwa iyamamazabikorwa.’

Kugira abashoramari benshi muri ibyo bikorwa ngo bizafasha mu gutuma byaguka, bigirire benshi akamaro.

Meya wa Karongi, Gérald Muzungu yijeje Taarifa Rwanda ko amahugurwa abagize Koperative ivugwa aha bifuza, Akarere kazayabategurira kuko ibyo bakora bifitiye igihugu akamaro.

Ati: “Rwose ayo mahugurwa tuzayategura tuyabahe. Ibyo bakora ni byiza ku Karere no ku gihugu muri rusange.”

Guhera mu mwaka wa 2018, abanyamuryango bayo bakoze byinshi birimo gufatanya n’urugaga rw’urubyiruko rushingiye ku muryango wa FPR Inkotanyi kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kwigisha urubyiruko imyuga, ⁠gutangiza inzira yo kugenda n’amaguru ihuza umujyi wa Karongi na Bisesero, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka ya Bisesero, bijyanirana no kwifatanya n’abarokotse Jenoside b’aho hantu.

Bakora n’urugendo rw’amaguru Karongi-Bisesero.

Kugira ngo abasura ibyo birwa baticwa n’amahwa, amatovu cyangwa ibindi, hakorwa umuganda wo gusibura no guhanga inzira bacamo kandi izo nzira zigahora zibungwabungwa.

Kimwe mu byihariye mu bukerarugendo bwabo, ni ubukerarugendo bushingiye ku kureba uko inka zoga mu kiyaga cya Kivu.

Batangije n’ubukerarugendo bwo kwigisha inka koga no kuzimurikira ba mukerarugendo.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini kandi bizwi cyane byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika.

Ni umupaka kamere hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kikagira ubuso bwa km² 2,700, ubujyakuzimu burebure kurusha ubundi bwa metero zirenga 480.

Uretse amafi aboneka ahanini mu gice cya Nyamasheke, mu Kivu habamo gazi ya méthane n’indi bita dioxide de carbone kandi méthane ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *