Gabon Yiyemeje Gushyigikira Uzahangana Na Mushikiwabo Mu Matora Yo Kuyobora OIF

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora DRC na mugenzi we Brice-Clotaire Oligui Nguema.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama(8) 2026, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora DRC  yagiriye uruzinduko rw’akazi i Libreville, aho we na mugenzi we Brice-Clotaire Oligui Nguema bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano atatu y’ubufatanye.

Ayo masezerano arebana no kugirana ibiganiro bya politiki na dipolomasi buri gihe, gukuraho viza hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye buri rusange.

Abakuru b’ibihugu byombi banemeranyije gushishikariza ishoramari, ubucuruzi n’imikoranire hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi, ndetse no gutunganyiriza imbere mu gihugu umutungo kamere uboneka muri ibyo bihugu.

Banemeranyije kandi gukomeza guhuza ibikorwa byabo mu bibazo birebana n’amahoro, umutekano, ituze n’iterambere muri Afurika yo Hagati.

Bemeranyije gukorana muri byinshi.

Ku rubuga rwa X rwa Perezidansi ya DRC handitse ko mbere y’uko Tshisekedi ataha, Perezida Brice-Clotaire Oligui Nguema yamwijeje  ko igihugu cye kizatanga “ubufasha busesuye” ku mukandida wa DRC, Madamu Juliana Amato Lumumba, uri guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Kuri iki cyumweru, uru ruzinduko rw’akazi rwakomereje mu cyanya cyihariye cy’inganda cya Nkok (Nkok Special Economic Zone), aho abo bakuru b’ibihugu bombi basuye ibikorwa bya Gabon byo gutunganyiriza imbere mu gihugu ibiti byera muri muri iki gihugu kibikungahayeho.

Iki gikorwa giteganyijwe gufasha ibihugu byombi kungurana ubunararibonye, ndetse no guteza imbere ubufatanye bushya mu nganda hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Gabon.

Amafoto@Présidence RDC

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *