Mu mahanga
Bobi Wine yatoreye i Magere, yari kumwe n’umugore we Itungo

Umuyobozi w’ihuriro rya Politiki ryitwa The National Unity Platform Presidential witwa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatoreye ahitwa Magere Freedom Square aherekejwe n’umufasha we witwa Barbie Kyagulanyi Itungo.
Hari ibinyamakuru byanditse ko Bobi Wine yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora niba adakozwe mu bwisanzure na demukarasi.
Abaturage ba Uganda bari mu mahanga nabo baratora kandi hari bamwe muri bo banditse kuri Twitter ko bifuriza amahoro bagenzi babo bari muri Uganda,bagatora mu mutuzo.
Bobi Wine yabwiye Citizen TV ko amakuru yahawe n’indorerezi ndetse n’aho yagiye aca yerekana ko hari ibiro by’amatora bitafunguriye igihe, ahandi impapuro z’itora zirabura.
Yanenze Leta yakuyeho murandasi, abaturage bakaba bari mu bwigunge.
Abatora ni miliyoni umunani.
Ibiro by’itora byafunguye saa moya za mu gitondo (7h00 am) ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’i Kigali(6h00am).
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga23 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere