Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Boeing Irashaka Kwigarurira Isoko Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Boeing Irashaka Kwigarurira Isoko Muri Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2022 5:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bitarenze umwaka wa 2040, ikigo cy’Abanyamerika gitwara abantu n’ibintu mu kirere kitwa Boeing kivuga ko kizaba gikoresha indege nshya 1,010, zifite agaciro ka Miliyari $176. Intego ni ugushaka amasoko henshi muri Afurika.

Kubera ko Afurika iri gutera imbere mu bucuruzi bukoresha inzira y’ikirere kandi ibi biyiha amahirwe yo kuba ahantu ibigo binini mu bucuruzi bukoresha ubwikorezi bwo mu kirere byifuza gukorera.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika bwazamutse ku kigero cya 6.1%.

Ni imibare itangwa mu bushakashatsi bwakozwe na Boeing.

N’ubwo kugeza ubu imibare yerekana ko u Burayi ari bwo bukorerwamo ingendo nyinshi z’indege, ariko ngo ikigaragara n’uko imibare yo ku ruhande rw’Afurika nayo yiyongera.

Biteganyijwe ko iyo mibare izakomeza kuzamuka ndetse ngo kugeza ubu ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bukoresha ikirere buhagaze neza muri Afurika.

Ikigo Boeing cyasohoye raporo kise 2022 Commercial Market Outlook (CMO) ikaba ikubiyemo imibare yerekana ibyo cyagezeho ndetse na gahunda z’igihe kirekire giteganya.

Handitsemo ko imibare yerekanwa n’ibindi bigo bishinzwe gucunga uko iby’ubwikorezi bwo mu kirere bukorwa, ivuga ko nyuma y’uko inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika abantu biganjemo abakora ubukerarugendo bagakingirwa, byatumye abasura uyu mugabane biyongera.

Imibare y’abashakashatsi b’iki kigo cy’Abanyamerika ivuga ko ingendo zikoresha indege ziza cyangwa ziva muri Afurika zamaze kuzanzamuka ku kigero cya 80% by’uko byahoze mbere ya COVID-19.

 Ikindi giha Afurika amahirwe yo kuba ahantu hakurura abatanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ni uko afite n’ahantu henshi hari kuba umujyi.

Kugeza ubu impuzandego y’iterambere ry’ubukungu bw’Afurika ni 3.1%.

Kuba haherutse gutangizwa isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika nabyo biyiha andi mahirwe yo kuba ahandi abashoramari na ba mukerarugendo bayoboka.

Umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Boeing witwa Randy Heisey avuga ko Afurika ari ahantu nabo batagomba kwirengagiza.

Ati: “Indege z’Afurika zifite amahirwe kubera imikoranire mishya isigaye hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane. Ni imikoranire ifasha mu bucuruzi bushingiye ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hakoreshejwe inzira zitandukanye harimo n’ica mu kirere.”

Uyu muyobozi avuga ko bateganya kuzazamura umubare w’indege za Boeing ziri mu rwego rwa Boeing 737 MAX.

Ingendo z’iki kigo biteganyijwe ko ziziyongeraho 5.2%  ku mwaka.

Indege nto bita ‘single-aisle’ ngo ziziyongeraho 70% binyuze mu kuzongeraho indege 740 zizakora mu guhuza ibihugu bituranye n’ibindi bititaruye cyane.

Ikindi ni uko hari izindi ndege nini bita ‘widebodies’ zigera kuri 250 biteganyijwe ko kiriya kigo kizashyira mu bwikorezi bwo mu kirere.

Biteganyijwe kandi ko hari izindi ndege zishaje zizasimburwa.

Imibare y’agateganyo yasohowe muri raporo ya Boeing ivuga ko mu myaka  itari myinshi cyane iri imbere, indege zizakenera abapiloti 20,000, abatekinisiye 21,000, abashinzwe kuzitaho bagera ku 26,000.

Muri rusange ngo hari abantu bazahabwa akazi n’ibigo bikora mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege bagera ku 67,000.

Kwita ku ndege ni ukuvuga kuzikora, kuzisana n’ibindi zikenera kugira ngo zikore neza biteganyijwe ko bizatwara Miliyari $80.

Indege za Boeing na  serivisi z’iki kigo zikorera mu bihugu 150 hirya no hino ku isi.

Uyu mugambi wa Boeing utangajwe nyuma y’uko mu Rwanda haherutse kubera inama mpuzamahanga y’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayitabiriye, yavuze ko n’ubwo COVID-19 yakomye mu nkokora iby’ubwikorezi muri rusange n’ubwo mu kirere by’umwihariko, ko muri iki gihe ibintu biri gusubira mu buryo gahoro gahoro.

Yasabye ibihugu byasinye amasezerano yo gufungurirana ikirere ko byatangira kuyashyira mu bikorwa kugira ngo intego zayo zizagerwaho.

Ikindi kiyongera ho ni uko u Rwanda ruzungukira muri ubu bucuruzi kubera ko ruri kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizaba icy’ikitegererezo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

TAGGED:AfurikaAmerikaBoeingfeaturedIndege
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Urwego Rwo Kwishyurana Hakoreshejwe Ikoranabuhanga Rugeze Ku 111.4%
Next Article Shikama W’Ahitwa “Bannyahe” Yagejejwe Imbere Y’Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?