Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Boko Haram Ifite ‘Umuyobozi Mushya’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Boko Haram Ifite ‘Umuyobozi Mushya’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2021 1:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umutwe w’iterabwoba uri mu mitwe itinyitse muri Afurika y’i Burengerazuba witwa Boko Haram ufite umuyobozi mushya witwa Bakura Sahalaba. Niwe wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Abubakar Shekau yiturikirijeho igisasu yari yambaye ubwo yari yugarijwe n’abarwanyi ba Al Qaeda bakorera mu gace Boko Haram yashinze mo ibirindiro.

Umutwe muri iki gihe uri  kotsa igitutu Boko Haram witwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Imirwano  yaguyemo Shekau yabereye mu gace kitwa Borno ahasanzwe hari ibirindiro bya Boko Haram.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangajwe video yerekanaga abarwanyi ba Boko Haram bakikije umugabo witwa Bakura Sahalaba wari ufite ijambo ari kugeza ku bamukurikiye.

Sahalaba yari yambaye imyenda yera akenyeye igishura cy’umukara mu nda yiteye ikindi ku ijosi.

Mu ntoki ze harimo urwandiko yasomaga.

Yagize  ati: “ Barwanyi bacu ntimucike intege bitewe n’uko umuyobozi wacu yapfuye. Muhagarare mwemye, duhangane n’umwanzi kandi tuzatsinda.”

Iyo mvugo yatumye abantu batangira kwemeza ko uriya mugabo ari we uyoboye Boko Haram muri iki gihe.

Umwe mu bahanga  ukora ubushakashatsi ku mikorere y’imitwe y’iterabwoba witwa Bulama Bukarti avuga ko imvugo ya Sahalaba n’uburyo yari akikijwe n’abarwanyi byerekana ko ari we batoreye kubayora wenda mu nzibacyuho.

Ni umuntu utari usanzwe uzwi ariko Shekau nawe yaje atari asanzwe azwi na benshi ariko nyuma yaje kumenyekana nk’umurwanyi ufite ubugome butangaje.

TAGGED:BokofeaturedHaramNigeriaSahalabaShekau
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CIMERWA Yinjije Miliyari 8.7 Frw ‘Z’inyungu’
Next Article Mu Cyahoze Ari KIM Haravugwa Ubujura Bw’Amanota
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?