Ababisaba ni abo mu muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Amnesty International. Baraye batanze itangazo bageneye Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo basaba ko Stanis Bujakera arekurwa kuko ngo afunzwe arengana.
Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Amnesty International bishinzwe Afurika yo hagati n’iyo mu Majyepfo witwa Sarah Jackson niwe wasinye itangazo risaba i Kinshasa kurekura uriya munyamakuru wa Jeune Afrique
Radio Okapi ivuga ko muri iryo tangazo handitse hati: “ Kurekure Stanis Bujakera byaratinze. Gukomeza kumufunga ataburana bigaragaza imbaraga nke z’ubutabera kandi byereka abandi banyamakuru ko badatekanye, ngo bakore bisanzuye muri DRC. Ubuyobozi bwa DRC bugomba guhita burekura Stanis Bujakera”.
Sarah Jackson yasabye Perezida Tshisekedi gufata ikibazo cya Bujakera mu ntoki ze, agakora uko ashoboye akarekurwa.
Tshisekedi we yigeze kubwira RFI ko ibya Bujakera biri mu butabera kandi inzego zubahana ku buryo adashobora kwivanga mu mikorere y’ubutabera.
Stanis Bujakera yatawe muri yombi taliki 08, Nzeri, 2023.
Yashinjwe gutangariza muri Jeune Afrique ibihuha ku iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe witwaga Chérubin Okende wahoze no mu batavuga rumwe na Leta.