Muri Kigali no mu Ntara hari abakunzi b’ibinyobya bya Bralirwa bijujuta ko bimwe byahenze cyane, ibindi bikabura ku isoko. Mu byahenze harimo Mutzig kuko mu tubutiki aho yaguraga Frw 1000 mu mpera z’umwaka wa 2021, ubu igura Frw 1200 mu gihe hashize igihe gito umwaka wa 2022 utangiye.
Mu Karere ka Gatsibo umucuruzi witwa Christine Nyiramariza watubwiye ko na Primus zabuze.
Nyiramariza ati:“ Inaha biragoye cyane kubona Primus. Ibona umugabo igasiba undi.”
Avuga ko iyo yohereje umuntu ngo ajye kuzimurangurira, agaruka amubwira ko ‘ntaziheruka kugera kuri depôt.’
Hari umucuruzi witwa Emmanuel Nsengimana ukorera mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wabwiye Taarifa ko umwaka ushize wa 2021, ikaziye ya Mutzig nini bayiranguraga Frw 10,200 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, basigaye bayirangura Frw 10,500.
Yatubwiye ko mu mpera z’umwaka wa 2021, ikaziye ya Mitzig nto yaranguraga Frw 10,500 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, ikaziye ya Mutzig nto bayirangura hagati ya Frw 12,500 na Frw 13,000.
Ingaruka bigira ngo ni uko abakunzi ba Mutzig bayireka bakagura Skol kuko yo igura Frw 1000 icupa rinini n’aho icupa rito rikagura Frw 500.
Abajijwe niba aho arangurira Primus zarabuze nk’uko mugenzi we ucururiza i Gatsibo yabitubwiye, Nsengimana yatubwiye ko we atazibuze, yongeraho ko abanya-Kigali muri rusange badakunda Primus cyane nk’uko bimeze mu cyaro.
Mu cyaro ngo barayinywa cyane k’uburyo iyo ibuze cyangwa ihenze bahita babibona kurusha uko bimeze i Kigali aho abenshi mu banyamujyi banywa Mutzig na Skol kurusha Primus.
Nsengimana ati: “ Tujya kurangura Mutzig bakatubwira ko ntazihari. Watuma n’ahandi n’aho bakakubwira ko zihari ariko zihenze, ko igiciro cyo kurangura kiyongereye.”
Asaba ubuyobozi bwa Bralirwa kwiga kuri iki kibazo, kigacyemuka kugira ngo abakunzi ba Mutzig bongere bayibone kuko ngo isa n’iyenda gucika ku isoko kubera guhenda.
Uwitwa Mwiseneza Etienne wo mu Mujyi wa Musanze, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze[ni wo Mujyi wa kabiri mu Rwanda] nawe yaduhamirije ko Mutzig nini ihenze kuko igurwa hagati ya Frw 1,200 bitaba ibyo ikagurwa Frw 1,300 ndetse ngo hari ubwo igurwa Frw 1,500.
Avuga ko we yiyemeje ko yahendwa akayigura ariko ngo ikimubabaza kurushaho ni uko hari n’aho agera akayibura kandi afite ubushake n’ubushobozi bwo kuyisengerera.
Mwiseneza avuga ko iyo yitegereje, asanga Bralirwa iri gukoresha amayeri yo kuba iretse gushyira ku isoko Mutzig kugira ngo ibindi binyobwa byayo bibanze binyobwe cyane.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Mutarama, 2022, amakuru y’uko isoko ry’imari n’imigabane ryiriwe rikora, yerekanye ko imigabane ya Bralirwa yaguye igera ku Frw 124.
N’ubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka[wa 2022] Bralirwa iri kwerekana intege nke mu guha abakiliya bayo ibinyobwa bakunze kuva cyera, imibare iki kigo cyatangaje mu mpera z’umwaka wa 2020 yerekanaga ko cyungutse cyane.
Icyo gihe cyungutse angana na 9% ni ukuvuga Miliyari Frw 9 mu gihe mu mwaka wa 2019 cyari cyarungutse Miliyari 2 Frw.
Ni urwunguko rwanganaga na 600% nk’uko inkuru ya The New Times yasohotse taliki 02, Nzeri, 2020 yabyemeje.
Uwayanditse yavugaga ko amakuru yayakuye mu buyobozi bwa Bralirwa.
Bralirwa (mu Gifaransa: Brasseries et Limonaderies du Rwanda) yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1957.
Mu mwaka wa 2017, umunyamigabane munini muri iki kigo cy’ubucuruzi yari Ikigo Heineken International.
Iki kigo cyari gifitamo imigabane ingana na 40.1%.
Ikigo cya Leta y’u Rwanda cyari gifitemo imigabane cyari RSSB yari ifitemo imigabane ingana na 2.80%.
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Bralirwa ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo…
Ifite umucyeba…
Muri iki gihe, iki kigo cya mbere cyatangiye gucuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bituganyirijwe mu nganda z’u Rwanda, gifite umucyeba ku isoko utacyoroheye.
Yitwa Skol Brewery Ltd.
Yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Ubwo Ikigo Skol Brewery Ltd cyatangiraga gukorera mu Rwanda, cyatangiranye imbaraga, kizana ibinyobwa benshi bakunze.