Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bralirwa Ntiyishimiwe N’Abakunzi Ba Mutzig
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Bralirwa Ntiyishimiwe N’Abakunzi Ba Mutzig

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2022 8:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Kigali no mu Ntara hari abakunzi b’ibinyobya bya Bralirwa bijujuta ko bimwe byahenze cyane, ibindi bikabura ku isoko. Mu byahenze harimo Mutzig kuko mu tubutiki aho yaguraga Frw 1000 mu mpera z’umwaka wa 2021, ubu igura Frw 1200 mu gihe hashize igihe gito umwaka wa 2022 utangiye.

Mu Karere ka Gatsibo umucuruzi witwa Christine Nyiramariza watubwiye ko na Primus zabuze.

Nyiramariza ati:“ Inaha biragoye cyane kubona Primus. Ibona umugabo igasiba undi.”

Avuga ko iyo yohereje umuntu ngo ajye kuzimurangurira, agaruka amubwira ko ‘ntaziheruka kugera kuri depôt.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari umucuruzi witwa Emmanuel Nsengimana ukorera mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wabwiye Taarifa ko umwaka ushize wa 2021, ikaziye ya Mutzig nini bayiranguraga Frw 10,200 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, basigaye bayirangura Frw 10,500.

Yatubwiye ko mu mpera z’umwaka wa 2021, ikaziye ya Mitzig nto yaranguraga Frw 10,500 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, ikaziye ya Mutzig nto bayirangura hagati ya Frw 12,500 na Frw 13,000.

Ingaruka bigira ngo ni uko abakunzi ba Mutzig bayireka bakagura Skol kuko yo igura Frw 1000 icupa rinini n’aho icupa rito  rikagura Frw 500.

Abajijwe niba aho arangurira Primus zarabuze nk’uko mugenzi we ucururiza i Gatsibo yabitubwiye, Nsengimana yatubwiye ko we atazibuze, yongeraho ko abanya-Kigali muri rusange badakunda Primus cyane nk’uko bimeze mu cyaro.

Mu cyaro ngo barayinywa cyane k’uburyo iyo ibuze cyangwa ihenze bahita babibona kurusha uko bimeze i Kigali aho abenshi mu banyamujyi banywa Mutzig na Skol kurusha Primus.

- Advertisement -

Nsengimana ati: “ Tujya kurangura Mutzig bakatubwira ko ntazihari. Watuma n’ahandi n’aho bakakubwira ko zihari ariko zihenze, ko igiciro cyo kurangura kiyongereye.”

Asaba ubuyobozi bwa Bralirwa kwiga kuri iki kibazo, kigacyemuka kugira ngo abakunzi ba Mutzig bongere bayibone kuko ngo isa n’iyenda gucika ku isoko kubera guhenda.

Uwitwa Mwiseneza Etienne wo mu Mujyi wa Musanze, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze[ni wo Mujyi wa kabiri mu Rwanda] nawe yaduhamirije ko Mutzig nini ihenze kuko igurwa hagati ya Frw 1,200 bitaba ibyo ikagurwa Frw 1,300 ndetse ngo hari ubwo igurwa Frw 1,500.

Avuga ko we yiyemeje ko yahendwa akayigura ariko ngo ikimubabaza kurushaho ni uko hari n’aho agera akayibura kandi afite ubushake n’ubushobozi bwo kuyisengerera.

Mwiseneza avuga ko iyo yitegereje, asanga Bralirwa iri gukoresha amayeri yo kuba iretse gushyira ku isoko Mutzig kugira ngo ibindi binyobwa byayo bibanze binyobwe cyane.

Kuri uyu  wa Gatanu taliki 21, Mutarama, 2022, amakuru y’uko isoko ry’imari n’imigabane ryiriwe rikora, yerekanye ko imigabane ya Bralirwa yaguye igera ku Frw 124.

N’ubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka[wa 2022] Bralirwa iri kwerekana intege nke mu guha abakiliya bayo ibinyobwa bakunze kuva cyera, imibare iki kigo cyatangaje mu mpera z’umwaka wa 2020 yerekanaga ko cyungutse cyane.

Icyo gihe cyungutse angana na 9% ni ukuvuga Miliyari Frw  9 mu gihe mu mwaka wa 2019 cyari cyarungutse Miliyari 2 Frw.

Ni urwunguko rwanganaga na 600% nk’uko inkuru ya The New Times yasohotse taliki 02, Nzeri, 2020 yabyemeje.

Uwayanditse yavugaga ko amakuru yayakuye mu buyobozi bwa Bralirwa.

Bralirwa (mu Gifaransa: Brasseries et Limonaderies du Rwanda)  yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1957.

Mu mwaka wa 2017, umunyamigabane munini muri iki kigo cy’ubucuruzi yari Ikigo Heineken International.

Iki kigo cyari gifitamo imigabane ingana na 40.1%.

Ikigo cya Leta y’u Rwanda cyari gifitemo imigabane cyari RSSB yari ifitemo imigabane ingana na 2.80%.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Bralirwa ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo…

Ibigo bifite imigabane muri Bralirwa

Ifite umucyeba…

Muri iki gihe, iki kigo cya mbere cyatangiye gucuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bituganyirijwe mu nganda z’u Rwanda, gifite umucyeba ku isoko utacyoroheye.

Yitwa Skol Brewery Ltd.

Yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Ubwo Ikigo Skol Brewery Ltd cyatangiraga gukorera mu Rwanda, cyatangiranye imbaraga, kizana ibinyobwa benshi bakunze.

 

TAGGED:BRALIRWAfeaturedGatsiboKicukiroMusanzeMutzigSkolUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagaba b’Ingabo Zirwanira Mu Kirere Muri Afurika Bagiye Guhurira i Kigali
Next Article Hari Ubutumwa Perezida Wa Mozambique Yageneye Ingabo Z’u Rwanda Ziri Mu Gihugu Cye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?