Icyemezo cy’Uburundi cyo gufunga imipaka yabwo yose ibuhuza n’u Rwanda cyatangiye kugira ingaruka kubera ko nk’uko byazindutse bigaragara, nta kamyo yemerewe guca ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera igana mu Burundi.
Ni ikamyo iyo ari yo yose yaba iy’u Rwanda cyangwa iy’ikindi gihugu kigeza ibicuruzwa mu Burundi biciye mu Rwanda.
Zose zategetswe guca ku mupaka wa Tanzania uca mu Karere ka Kirehe ukabona gukomereza mu Burundi.
Umunyamakuru wacu wageze ku mupaka wa #Nemba uhuza u #Rwanda n'u #Burundi aravuga ko amabwiriza ahari ari uko nta modoka yemerewe kwinjira mu Burundi ivuye mu Rwanda. Aya makamyo arasabwa kunyura ku mupaka wa #Tanzania muri @KireheDistrict .Nta muturage ku mpande zose utambuka pic.twitter.com/qkeJIwcXhW
— Flash Radio & TV (@flashfmrw) January 12, 2024
Bagenzi bacu ba Flash Radio&TV bagiye ku mupaka wa Nemba bahasanze umurongo muremure w’amakamyo yari agiye mu Burundi ariko yangirwa kwamukambuka.
Basanze kandi nta Munyarwanda ujya cyangwa uva mu Burundi.
Ingaruka Zo Kuba Uburundi Bwafunze Umupaka N’U Rwanda Ni Nyinshi- Teddy Kaberuka