Mu Murenge wa Juru uri mu Karere ka Bugesera abaturage bavuga ko hari umwe muri bo bakubiswe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge none izo nkoni zamuviriyemo urupfu. Uwapfuye yitwa Olivier Harerimana.
Gitifu uvugwaho ruriya rugomo yitwa Kadafi Aimable
Mu majwi Taarifa ifite humvikanamo abaturage basaba inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana gitifu.
Hari aho bagira bati: “Turasaba ko umuyobozi wacu w’Umurenge Kadafi yahanwa, tugahabwa ubutabera araturembeje n’inkoni. Aherutse gukubita umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Harerima Olivier, twaramushyinguye yarashizemo amenyo kubera inkoni.”
Banasabye ko abana basizwe na nyakwigendera bakwitabwaho n’uriya mugabo akajya akatwa amafaranga yo kwita ku mfubyi za nyakwigendera.
Abaturage beretse TV 1 ibikomere bavuga ko batewe n’inkoni za Gitifu Kadafi.
Bavuga ko yabakubise mu bihe bitandukanye bagiye ku Biro bye kwaka serivisi.
Hari umugabo uvuga ko kwa muganga bamushyizemo agapira ko kumufasha kiwhagarika kubera ko impyiko ze zangijwe n’inkoni za gitifu.
Yatangaje ko yakubitiwe igihe kimwe na nyakwigendera Harerimana.
Gitifu we arabihakana.
Kadafi Aimable avuga ko iyo umuntu apfuye havugwa byinshi.
Ati: “Iyo umuntu apfuye bavuga byinshi, ntabwo nakubita abaturage nshinzwe, ibyo bavuga n’amarangamutima yabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi ntiyitabye itangazamakuru ngo agire icyo avuga kuri iyo myitwarire abaturage bashinja umwe mu bayobozi ashinzwe kugenzura.
Ntiyitabye Taarifa cyangwa bagenzi bacu ba TV 1 .
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko umuntu wabo Gitifu yamutwaye ari muzima.
Kugeza ubu Akarere ka Bugesera kari mu Turere twa mbere tugaragamo urugomo kurusha utundi mu Rwanda.
Ni ibikubiye mu biherutse gutangazwa na RIB.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse kwibutsa abayobozi ko bagomba gukomeza guharanira ko abaturage babona serivisi nziza, ntibarenganywe binyuze ‘mu buryo bwose’
Yababwiye ko bakwiye kuba intangarugero mu ngo zabo kuko bigoye ko Umuyobozi ufite amakimbirane mu rugo rwe yajya kuganiriza abandi bafite ibibazo k’ibye cyangwa birenze ibye mu ngo zabo.