Bugesera FC Yihagazeho Inganya Na APR FC

Umukino yaraye uhuje Bugesera FC na APR FC warangiye amakipe yombi anganya 0-0.  Igice cya mbere cyawo cyaranzwe nuko buri amakipe yombi yakiniraga umupira hagati ahererekanya, ariko ntihaboneke uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Abakinnyi ba Bugesera FC nka Tuyihimbaze Gilbert wakinaga imbere ku ruhande rw’ibumoso, Vincent Adams wakinaga inyuma ya rutahizamu Anni Eli Jah, bari mu bayifashaga kubaka umukino ariko imbere y’izamu rya APR FC ntibahaterere imipira yabyara igitego.

Izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.

Nubwo guhererekanya imipira byari byiza ku bakinnyi ba APR FC ariko ntibarushaga Bugesera FC cyane.

- Kwmamaza -

Nta mipira igana mu izamu yabonekaga kenshi kuko ubwugarizi bwa Mukengele Christian bwari buhagaze neza.

Byatumye nta gitego APR FC ibona mu izamu rya Habarurema Gahungu, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, Bugesera FC yinjiyemo neza kuko ku munota wa 49 w’umukino yabonye uburyo bwa mbere bwari kuvamo igitego ubwo Anni Elijah yahabwaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina acenga kugeza ku munyezamu Pavelh Ndzila ariko uyu akamutesha wamutesheje umupira bigatuma urenga.

Ku munota wa 54 Bugesera yongeye guhusha igitego ubwo Anni Elijah yazamukanaga umupira uwuha Vincent Adams wateye intambwe nke akawutera ugana mu izamu, ariko ubwo wagendaga usa nk’urengera ku rundi ruhande uhura na Tuyihimbaze Gilbert ananirwa kuba yawukoraho gake ngo ujye mu izamu.

Muri iyi minota, Bugesera FC yari ihagaze neza ugereranyije na APR FC.

Nyuma yo kubona ko uruhande rw’ibumoso rutakoraga neza imbere, umutoza wa APR FC Thierry Froger, ku munota wa 58 yakoze impinduka akura mu kibuga Niyomugabo Claude wakinaga hagati kadni atariho asanzwe amenyerewe, umusimbuza  Ruboneka Jean Bosco wakinaga ibumoso ahita yinjiza Mugisha Gilbert, usanzwe akina ibumoso imbere.

Nyuma y’iminota mike, ni ukuvuga ku munota wa 65 APR FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Fitina Omborenga yahinduraga umupira wihuse, umunyezamu Habarurema Gahungu akawukoraho gato gusa, ku bw’amahirwe ya Bugesera FC, Isingizwe Rodrigue umupira ahita awukuraho.

Umutoza wa APR FC yabonye ko iyo mipira yari itangiye gupfa ubusa imbere y’izamu, arongera akora impinduka akuramo Nshimirimana Ismael Pitchou wakinaga nka nomero umunani, yinjiza rutahizamu Victor Mbaoma wari umaze ukwezi adakina kubera imvune.

Kugeza ku  munota wa 80 Bugesera FC ni yo yakinaga neza mu gice cya kabiri kurusha APR FC, kuko yageraga kenshi imbere y’izamu ariko ntishobore gutsinda.

Byabaye no ku munota wa 79 ubwo Vincent Adams ubwo yinjiraga mu rubuga rw’amahina agacenga n’umunyezamu Pavelh Ndzila, ariko umupira akawutera hanze agahusha igitego cyari cyabazwe.

Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 84, APR FC yabonye kufura yatewe na Ishimwe Christian ariko ifata igiti cy’izamu.

Bugesera FC nayo yabonye amahirwe  muri uyu mukino ubwo mu minota y’inyongera, Anni Elijah yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina acenga, maze uhaye Vincent Adams ashatse gutera mu izamu umunyezamu Pavelh Ndzila aratabara, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 46 mu mikino 20 imaze gukina, mu gihe ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 42 ariko yo imaze gukina imikino 21, naho Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 38.

Indi mikino yabaye:

AS Kigali 2-1 Marine FC

Muhazi United 0-0 Police FC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version