Trump Yatangiye Gucuruza Inkweto

Donald Trump wigeze kuba Perezida w’Amerika yaguriye ubucuruzi bwe mu bw’inkweto n’imibavu. Yari aherutse gucibwa n’urukiko miliyoni $ 354 kubera ubucuruzi bufifite.

Taliki 17, Gashyantare, 2024 nibwo yamuritse inkweto yise ‘Never Surrender Sneakers’. Hari mu muhango wabereye i Philadelphia.

Izi nkweto z’abagabo ziri mu moko abiri kandi umuguru wa mbere uhenze ugizwe ahanini n’ibara ry’umuhondo wa zahabu, ibirango by’ibendera rya Amerika ndetse n’inyuguti ya ‘T’ izina Trump.

Ugura $ 399 (asaga Frw  500 000Frw). Undi muguru udakoze nk’uwa mbere hamwe na mugenzi wawo yombi, buri umwe umwe, ugura $199.

- Advertisement -

Nayo iriho inyuguti T ihagarariye Trump.

Mu kumurika izi nkweto Trump yagize ati “Iki ni ikintu nari maze imyaka muri 12 cyangwa 13 mvuga. Kandi ndatekereza ko kigiye kuba intsinzi ikomeye”.

Abakozi ba Trump kandi baremye urubuga rwitwa  ‘Get Trump Sneakers’ ruzajya rugurirwaho izi nkweto za Trump rukanagurirwaho amoko abiri y’imibavu, uwitwa Victory 47 Cologne n’undi wa Victory 47 Perfume.

Imibavu ya Trump
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version