Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Umunyamakuru Akurikiranyweho Gukubita No Gukomeretsa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Umunyamakuru Akurikiranyweho Gukubita No Gukomeretsa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2022 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Ruhumuriza ukorera kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ‘akekwaho’ icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama aho bivugwa ko yakubitiye inkoni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko akamukomeretsa mu mutwe.

Amakuru Taarifa yabonye avuga ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yigeze gukora icyaha gisa n’icyo akurikiranyweho muri iki gihe.

Abaturage batubwiye ko muri Gicurasi, 2021 hari umugore yasanze aho yacururizaga inyama mu Karere ka Bugesera  amushumuriza  imbwa ye ngo yiruke irye izo nyama.

Icyo gihe uwo mugore yaramubujije ngo areke kumwononera, undi ngo ntiyamwumva ahubwo aramukubita.

Ababirebaga nibo batabaye.

Icyo gihe yarafashwe akorerwa idosiye ndetse ishyikirizwa ubugenzacyaha ariko buza kumurekura akurikiranwa adafunzwe.

Ubu nabwo afungiwe kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Ntarama, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura runenga imyifatire idahwitse …

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, witwa Emmanuel Mugisha yabwiye Taarifa ko imyitwarire idahwitse iyo ari yo yose yagaragara ku munyamakuru iba idakwiye.

Mugisha avuga ko ubusanzwe umunyamakuru agomba kuba intangarugero mu baturage kuko bamwizera kandi akibuka ko afite inshingano zimugeza aho abandi Banyarwanda benshi batagera bityo akaba agomba kwibombarika.

Ati: “ Umunyamakuru aba agomba kumenya ko ari ikitegererezo cya benshi, akibuka ko abaturage bamufata nk’umuntu akomeye bityo akirinda icyashyira icyasha kuri we ndetse no ku mwuga akora.”

Itegeko rivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake ari icyaha gihanwa n’ingingo ya  121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugishinjwa agihamijwe n’itegeko ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itatu ariko itarenze itanu Frw 500,000  ariko atarenze  Frw 1,000,000.

Ubugenzacyaha busaba abaturarwanda kugira ubworoherane bakirinda guhohotera abandi.

RIB iramenyesha abantu bishora mu byaha ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ikibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

TAGGED:BugeserafeaturedGukubitaIcyahaRIBUbugenzacyahaUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kirehe: Babwiye RIB Ibibazo Baterwa N’Amakimbirane Ku Masambu
Next Article Kicukiro: Ku Ndobo Y’Ubunyobwa Yashyizeho MoMo Pay, Bwatumye Yorora Inka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?