Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bukavu: Abaturage Bashinja Ingabo Na Wazalendo Kubakorera Ibya Mfura Mbi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abaturage Bashinja Ingabo Na Wazalendo Kubakorera Ibya Mfura Mbi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2025 5:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwe mu basirikare ba DRC(Ifoto: Africanews.com)
SHARE

Abatuye Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko ingabo za DRC zifatanya n’abo muri Wazalendo kubakorera amarorerwa. Bavuga ko bibwa, abagore bagafatwa ku ngufu hakaba nabicwa kandi bikozwe n’ingabo z’igihugu.

Ako gahinda kari mu byatumye bigaragambya bamagana ibyo bakorerwa n’abantu basanganywe inshingano zo kubarinda.

Bijya gucika byatangiye kuwa Gatanu tariki 07, Gashyantare, 2025 ubwo izo ngabo zafatanyaga na Wazalendo gucucura abatuye teritwari ya Kabare ndetse bakicamo abantu barindwi.

Ni ibyatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo witwa Jean-Jacques Purusi.

Uwo mubare ariko si wo utangazwa na Sosiyete sivile yo muri ako gace kuko yo ivuga ko hishwe abaturage icyenda.

Urwo rugomo kandi bwaracyeke rugera mu Mujyi wa Bukavu aho abo bagizi ba nabi basahuye amaduka y’abacuruzi bakomeye banirara mu masoko yari yaremye muri icyo gice.

Abatuye ibyo bice bavuga ko ingabo za DRC n’abo muri Wazalendo ari bo bava ku rugamba bari kurwana na M23 bakaza kubiba kugira ngo babone icyo kurya, imyambaro n’imiti.

Mu rwego rwo gutakambira ubuyobozi, bagiye kwigaragambiriza imbere y’Ibiro bya Guverineri bamusaba kugira icyo akora kugira ngo urugomo bakorerwa ruhagarare.

Guverineri Purusi yamaganye ibikorwa n’izo ngabo na Wazalendo, ahita atangaza ko hatangijwe iperereza ngo hamenyekane uko ibintu byose byagenze, ababikoze bazagezwe mu butabera.

Guverineri Purusi yagize ati: “ Turahumuriza abaturage tubamenyesha ko hari itsinda ryashyizweho ngo rikurikirane ibyo byose. Abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bazakurikiranwa byanze bikunze”.

Hagati aho, abayobozi bo mu gace byabereyemo bavuga ko igikwiye ari uko abasirikare bava hafi aho.

Umuyobozi w’abatuye Umudugudu wa Kabare witwa Master Pascal Mupenda yagize ati: “ Kuki abasirikare bari bakwiye kuba baturinda ari bo badukorera ibya mfura mbi? Nta musirikare n’umwe muri bo dushaka inaha”.

Urebye uko ibintu byifashe muri Kivu y’Amajyepfo, wavuga ko biteye inkeke.

TAGGED:AbarwanyiAbaturageBukavuCongoDRCfeaturedIntambaraWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yatangiye Gukura Ingabo Zayo Muri Gaza Bishimisha Hamas
Next Article Nyanza: Barashakishwa Kubera Kwicisha Umuntu Inkoni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?