Hari hashize igihe kirekire abatuye Bukavu barangwa n’ubwoba bwaterwaga na ruswa mu nzego za Leta, yatumaga abahohotewe batabona ubutabera nyabwo. Aho M23 ifatiye uyu mujyi, abawutuye biruhukije!
Ubusanzwe, ruswa yari ikomeye ku buryo n’umushoramari washakaga kuhinjira ngo ahashore imari yayakwaga bikadindiza ishoramari n’imibereho myiza y’abahatuye muri rusange.
Umuntu washakaga kuhinjira afite impapuro zibemwemerera nawe yakwaga inyoroshyo yo kuhinjira, atayitanga ntabyemererwe cyangwa bakamukerereza.
Uko niko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarahisemo ko Bukavu iyoborwa, uretse ko urebye wasanga ari ko n’ahandi byifashe muri rusange.
Icyakora guhera mu mpera z’Icyumweru gishize, ibintu bisa n’ibigiye guhinduka kuva aho M23 ifatiye uriya mujyi.
N’ubwo muri rusange abatuye Bukavu batarizera neza uko ibintu byifashe kuko hakiri ahantu hake humvikanaga amasasu mu minsi yatambuse, ku rundi ruhande baragaragaza ko byibura umuntu yakwizera ko hazaboneka umutuzo mu gihe kiri imbere.
Biherutse kugaragara ubwo abo baturage bajyaga kwakira abarwanyi ba M23 ubwo bari binjiye muri uyu mujyi bamwe babaha n’amazi yo kunywa ngo babobeze umuhogo.
Ntibyaciriye aho kuko abo baturage bagiye kwereka abarwanyi ba M23 aho insoresore zasigiwe intwaro na Wazalendo zari zihishe zarababujije amahwemo.
Mu gihe abo barwanyi bafataga Bukavu, basanze ingabo za DRC, iz’Uburundi, Wazalendo na FDLR bafatanyije, zakuyemo akazo karenge zisiga intwaro zijya kwihisha nko muri Kilometero 30 uvuye i Bukavu.
Abarwanyi ba M23 bageze yo batangira gukora uko bashoboye ngo basubize ibintu mu buryo binyuze mu guhumuriza abaturage, gukuraho bariyeri zari zarashyizweho n’ingabo za DRC ngo zibone uko zambura abantu no gutuma abaturage babiyumvamo.
Byatumye abaturage babafata nk’abacunguzi, bamwe amarangamutima arabarenga bararira, babahoberana ubwuzu bwinshi.
Hari abavuze ko bari bamaze imyaka myinshi mu mibereho mibi, batisanzura mu gihugu cyabo kubera gutinya kugirirwa nabi bazizwa abo bari bo.
Abayobozi ba M23 nabo babwiye abaturage ko badakwiye kuzongera guhangayika ahubwo ko bakwiye kumva ko babonye abantu nyabo bo gukorana nabo ngo Bukavu ibe nziza.
Yagize ati: “Mutwizere turi kumwe ntacyo muzaba. Mufite ubureganzira bwo gutembera amasaha 24/7”.
Yaboneyeho no kubwira ubutegetsi bw’i Kinshasa ko bitinde bitebuke naho bazahagera.
Uwo musirikare mu ijwi riranguruye yagize ati: “ Nawe [Tshisekedi] tuzamukuraho”
Abenshi mu bamwumvaga bari bamaze igihe kirekire bategereje kumva umuntu ubaha iryo sezerano, kandi uko bigaragara, bizeye ko rizasohora.
Gusa muri ibyo byishimo haje kuvuka agahinda katewe n’iyicwa rya Major Patrick, umwe mu bapolisi bakomeye bakoreraga mu Mujyi wa Bukavu.
Uyu mugabo yakoraga mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri Polisi ya DRC.
Yakoreraga muri Bukavu ahamaze igihe kirekire yarahubatse izina mbere yo guhungana n’abandi bo muri FARDC akajya muri Uvira ari naho yasize ubuzima.
Ubwo yari ari kumwe nabo bahunganye, nibo bamwishe bamuziza ko asa n’Abatutsi cyangwa Abanyamulenge.
Yashinjwe ibinyoma byo kugambana yicwa n’ingabo za DRC zifatanyije na Wazalendo.
Iby’uko akomoka muri Kisangani abamwishe babyimye amatwi bamuvutsa ubuzima.
Uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa DRC biragaragaza ko i Kinshasa bagomba kuba badatuje mu mutima yabo.
Kuva muri Kamena, 2022, M23 yafashe umujyi wa Bunagana kandi iracyawurimo.
Mu byumweru bitatu bishize yafashe uwa Goma, ibikorana imbaduko nyinshi nyuma yo gushushubikanya ingabo za DRC, abacanshuro ndetse n’ingabo za SADC zihasiga ubuzima izindi zitaha iwabo.
Kuba M23 yafashe na Bukavu ni agahinda ku butegetsi bw’i Kinshasa kuko buri kwibaza igikurikiraho.
Hagati aho ingabo z’Uburundi nazo zahawe umuburo ko zikwiye gutaha iwabo inzira zikigendwa.
Icyakora zisa n’izitabikozwa kuko amakuru Taarifa Rwanda yaraye imenye avuga ko hari batayo enye z’abasirikare b’Uburundi ziherutse koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo ngo zifatanye na FARDC kubuza M23 gufata iriya ntara yose.
Ikigaragara ni uko intambara ikiri yose…