Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki 23, Kanama, 2022 inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana ba Burabyo Dushime Yvan baraye bamusezeyeho mu cyubahiro kitigeze gihabwa undi muhanzi watabarutse kugeza ubu.
Niwe muhanzi watabarutse akunzwe ku rwego rwo hejuru k’uburyo na Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe mu kumusezeraho.
Abantu b’ingeri zose mu mibereho yabo bari bafite abahagarariye mu muhango wo gusezera kuri uyu muhanzi watabarutse afite imyaka 27 gusa y’amavuko.
Buravan yapfuye azize Cancer y’urwagashya yari amaranye amezi ane yivuza muri Kenya no mu Buhinde.
Umwe mu b’ibanze bari bahari ni Se witwa Michael Burabyo.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Camp Kigali aho yakoreye n’igitamo cyo kumusezeraho.
Kubera ubwinshi bw’abamukundaga, ahasanzwe hakira abantu 3000 haruzuye, abashoboye guhagarara barabikora, ab’intege nke babonye bitari bukunde baritahira.
Birashoboka ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda bikorewe, gusezerwaho n’abato n’abakuru mu gahinda n’icyubahiro gikwiriye umusore wari umaze amezi ane yujuje imyaka 27.
Se wa Buravan yabwiye abari aho ko yamubyaye atari abyiteze kuko bamukurikije batinze.
Uwo akurikira yamurushaga imyaka itandatu.
Kumubyara byababereye umugisha kandi ngo nibwo ababyeyi bari bagihunguka bavuye mu mahanga.
Ngo Sekuru wa Buravan akivuka yaramwitegererehe ati “Kariya kana kazaba akagabo.’
N’ubwo apfuye nta mwana asize, kuko yari atarashaka, ariko asize inkuru nziza imusozi.
Intumwa ya Guverinoma y’u Rwanda yari yaje mu muhango wo gusezera kuri Buravan ni Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi.
Ati: “Tubuze umuhanzi w’indashyikirwa mu gihugu cyacu.”
Buravan niwe washishikarije abahanzi gukoresha ikoranabuhanga mu bihe bya Guma mu rugo kugira ngo bakomeze basusurutse abaturage
Minisitiri Mbabazi yavuze ko Buravan yari umuntu w’ingirakamaro.
Ati “Yari umwana w’igihugu, yari umwana w’Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe”
Mbabazi yavuze ko kwiyoroshya kwa Buuravan byari ibintu bidasanzwe ku muntu umaze kubaka izina.
Itsinda rya The Target Band ryari rimaze igihe kinini ricurangira Buravan ryamwunamiye mu ndirimbo zitandukanye.
Uku kumwunamira ni nabyo byakozwe na Korali Kingdom of God Ministries Choir Buravan yagize uruhare mu gushinga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 nibwo Burabyo Dushime Yvan ari bushyingurwe mu irimbi rya Rusororo.
Mu bandi banyacyubaho basezeye kuri Buravan ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam.