Imyaka ibaye ibiri umuhanzi wari inyamamare kurusha benshi mu Rwanda Yvan Buravani atabarutse.
Taliki 17, Kanama, 2022 nibwo inkuru mbi yasesekaye ko Burabyo Yvan yapfuye nyuma y’igihe runaka yari amaranye uburwayi, akaba yarapfuye afite imyaka 27.
Yari yarivurije mu Rwanda, biranga ajya muri Kenya biranga akomereza mu Buhinde biranga indwara iramuhitana.
Yvan Buravani yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, akaba yari bucura mu bana batandatu.
Impano ye yamenyekanye ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa ya muzika ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari afite imyaka 14.
Indirimbo ‘Malaika’ yasohoye mu 2016 iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda zituma yamamara.
Mu mwaka wa 2018 yegukanye igihembo mpuzamahanga cya Prix Découvertes gitegurwa na RFI ifatanyije na UNESCO n’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF.
Izindi ndirimbo ze nka ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Ye Ayee’, cyangwa iyitwa ‘Garagaza’ yakoranye na Se Michael Burabyo, zarakunzwe cyane.
Abahanzi Masamba Intore na Ruti Joel bavuga ko mu gitaramo bateganya kuzakora mu gihe gito kiri imbere, bazibuka ubuhanga bw’uriya muhanzi wapfuye akiri muto, asigira benshi intimba no kumukumbura.