Major General Eric Murokore ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana JMV Gatabazi bashyikirije abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera inka 20 bagabiwe na Perezida Kagame.
Bariya bayobozi babwiye abaturage ko ziriya nka bazihawe n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano.
Bababwiye kandi ko Perezida abashimira uruhare bagira mu kwiteza imbere.
Guverineri Gatabazi avuga ko kuba abatuye Cyanika bafatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya abatera u Rwanda ari ikintu cyo kwishimira kuko bifasha mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda.
Yavuga kandi ko kuba abaturage bagira uruhare mu gukumira ko abantu bambutsa ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe bifasha mu kurinda ubukungo n’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati: ” Inka mwahawe uuu munsi ni ikimenyetso cy’urukundo , ubumwe n’ubwitange mwerekanye mu kubumbatira umutekano n’iterambere mu gace mutuyemo.”
Umwe mu baturage bahawe inka witwa Marie Chantal Uwimana avuga ko inka ahawe izamufasha mu gutuma abana be batanu bagira imikurire myiza binyuze mu kubaha amata.