Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera:Hari Imbogo Bitaramenyekana Irengero Ryazo Muzateye Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Burera:Hari Imbogo Bitaramenyekana Irengero Ryazo Muzateye Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 6:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 , Gicurasi, 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko abaturage icyenda bakomerekejwe n’imbogo zirindwi zatorotse Pariki y’Ibirunga.

Byabereye mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hari ebyiri zishwe izindi eshatu zisubizwa muri Pariki ariko hari izindi bwarinze bwira zitaraboneka ngo bamenye aho ziri.

Mu bo zakomerekeje hari mo uwo zakubise ihembe ku kaguru zimuvuna igufa ryo mu kibero, undi zimutera ihembe mu gatuza avira imbere zimukandagira no ku rutugu.

Abandi imbogo zabirutseho bagira igihunga bitura hasi barakomereka.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri biriya byabereyemo nibo babihamirije itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide ati :“Imbogo ebyiri zateye abaturage mu Murenge wacu wa Rugarama, zikomeretsa bikomeye  babiri muri bo.”

Yavuze ko yabasuye aho barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati: “Twabanje kubageza mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye nibwo babohereje mu bitaro bya Ruhengeri, bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Uyobora Gahunga witwa Mugiraneza Ignace nawe avuga ko imbogo zakomerekeje abaturage barindwi harimo n’abakomeretse cyane, bakaba bamaze kugezwa kwa muganga.

Yagize ati: “Imbogo zamanutse zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama.”

Mugiraneza avuga ko babiri bakomeretse cyane, hari n’undi wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri asangayo mugenzi we wo muri uwo murenge na we wakomeretse cyane.

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) batabaye, bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gushakisha izo mbogo zabuze ari nako bageza abakomeretse kwa muganga.

Amakuru avuga ko imwe mu mbogo zateye abaturage yishwe, ebyiri ntiharamenyekana aho ziri, izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga.

Abaturage basabwe kwigengesera no kwirinda kuzegera kuko imbogo ari inyamaswa y’inkazi.

Si ubwa mbere imbogo zitoroka Pariki y’Ibirunga zigakomeretsa abaturage kuko mu mezi menshi ashize hari iyishe umugore wo mu Karere ka Musanze hafi y’Umujyi w’aka Karere.

TAGGED:AbaturageBurerafeaturedImbogo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye Na William Ruto Ku Mubano W’Ibihugu Byombi
Next Article Rwanda: Uko Gutanga Kandidatire Ku Babyifuza Byagenze Ku Munsi Wa Mbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?