Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Buri Karere Kagiye Kubakwamo TVET Y’Icyitegererezo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Buri Karere Kagiye Kubakwamo TVET Y’Icyitegererezo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2025 2:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi ngiro bukwiye ngo bazihangire imirimo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), rugiye gukorana n’abo rufatanya nabo rubake ibigo 30 bya TVET hose mu Rwanda.

Buri Karere kazaba gafite icyo kigo kugira ngo urubyiruko rugatuye ruzabone uko ruhugurwa muri ubwo bumenyi.

Ikigo RTB kivuga ko ibyo bigo bizaba biri ku rwego mpuzamahanga, bikazafasha Abanyarwanda kwigira ubwo bumenyi mu gihugu cyabo bitabasabye kujya mu mahanga.

Ni ibigo bizaba byujuje ibisabwa nk’uko amashuri yo muri Koreya, Luxemburg, Austria ateye.

Uzayarangizamo azaba afite ubumenyi n’impamyabumenyi biri ku rwego rwo hejuru bimufashe kujya guhangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga.

Hagati aho hari amwe muri ayo mashuri yatangiye kubakwa mu gihe andi yo azubakwa mu gihe gito kiri imbere.

Amakuru avuga ko ingengo y’imari yo kubaka amashuri 15 yamaze gukusanywa kandi ibice by’aho azubakwa byamaze gutegurwa.

Abana batsinze neza nibo bazayigamo, bakazaba abantu batsinze neza ibizamini bya Leta birangiza amashuri arangiza icyiciro rusange.

Bazigishwa ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zitandukanye bityo bakurane ubumenyi bwazabafasha kwihangira imirimo.

Izo nzego ni ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi, kubyaza umusaruro ibyuma bishaje n’ubundi buhanga.

Paul Umukunzi uyobora RTB avuga ko imirimo yo kubaka amwe muri ayo mashuri igeze ku kigero cya 20%, akemeza ko umwaka wa 2026 amashuri umunani yaruzuye.

Bizakorwa kubera ko n’igishushanyo mbonera cya buri shuri muri yo cyamaze kuboneka.

Yagize ati: “Nko mu ishuri rya Coding Academy riri i Nyabihu, imirimo yaho igeze nko kuri 20% ku buryo gahunda dufite ari uko mu kwezi kwa cumi ariyo ‘Center of Excellence’ ya mbere tuzataha. Irya kabiri ni irigiye gutangira mu cyanya cy’inganda aho twabonye inkunga ya Miliyoni $ 7 yo kuryubaka. Hagiye gutegurwa ibijyanye no gusiza, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice tuzaba twamaze kuritaha.”

Andi mashuri ya TVET y’icyitegererezo umunani azubakwa ku bufatanye na Leta ya Koreya, akazatwara Miliyari Frw 135 kandi nayo yarangije kuboneka.

Igisigaye ni ugutanga amasoko ba rwiyemezamirimo bakayapiganirwa.

Hari andi mashuri atatu na yo agomba kubakwa ku bufatanye na Leta ya Luxemburg, azibanda ku kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, amasoko y’imirimo yo kuyubaka yo yamaze gutangwa.

Azuzura atwaye Miliyoni 30 z’amayero, bikaba biteganyijwe ko nayo mu myaka ibiri iri imbere azaba yuzuye.

TAGGED:AmashurifeaturedIkigoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RURA Yazamuye Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu
Next Article Rwanda: Hazamuwe Imisoro Hashyirwaho Undi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?