Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi ngiro bukwiye ngo bazihangire imirimo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), rugiye gukorana n’abo rufatanya nabo rubake ibigo 30 bya TVET hose mu Rwanda.
Buri Karere kazaba gafite icyo kigo kugira ngo urubyiruko rugatuye ruzabone uko ruhugurwa muri ubwo bumenyi.
Ikigo RTB kivuga ko ibyo bigo bizaba biri ku rwego mpuzamahanga, bikazafasha Abanyarwanda kwigira ubwo bumenyi mu gihugu cyabo bitabasabye kujya mu mahanga.
Ni ibigo bizaba byujuje ibisabwa nk’uko amashuri yo muri Koreya, Luxemburg, Austria ateye.
Uzayarangizamo azaba afite ubumenyi n’impamyabumenyi biri ku rwego rwo hejuru bimufashe kujya guhangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga.
Hagati aho hari amwe muri ayo mashuri yatangiye kubakwa mu gihe andi yo azubakwa mu gihe gito kiri imbere.
Amakuru avuga ko ingengo y’imari yo kubaka amashuri 15 yamaze gukusanywa kandi ibice by’aho azubakwa byamaze gutegurwa.
Abana batsinze neza nibo bazayigamo, bakazaba abantu batsinze neza ibizamini bya Leta birangiza amashuri arangiza icyiciro rusange.
Bazigishwa ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zitandukanye bityo bakurane ubumenyi bwazabafasha kwihangira imirimo.
Izo nzego ni ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi, kubyaza umusaruro ibyuma bishaje n’ubundi buhanga.
Paul Umukunzi uyobora RTB avuga ko imirimo yo kubaka amwe muri ayo mashuri igeze ku kigero cya 20%, akemeza ko umwaka wa 2026 amashuri umunani yaruzuye.
Bizakorwa kubera ko n’igishushanyo mbonera cya buri shuri muri yo cyamaze kuboneka.
Yagize ati: “Nko mu ishuri rya Coding Academy riri i Nyabihu, imirimo yaho igeze nko kuri 20% ku buryo gahunda dufite ari uko mu kwezi kwa cumi ariyo ‘Center of Excellence’ ya mbere tuzataha. Irya kabiri ni irigiye gutangira mu cyanya cy’inganda aho twabonye inkunga ya Miliyoni $ 7 yo kuryubaka. Hagiye gutegurwa ibijyanye no gusiza, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice tuzaba twamaze kuritaha.”
Andi mashuri ya TVET y’icyitegererezo umunani azubakwa ku bufatanye na Leta ya Koreya, akazatwara Miliyari Frw 135 kandi nayo yarangije kuboneka.
Igisigaye ni ugutanga amasoko ba rwiyemezamirimo bakayapiganirwa.
Hari andi mashuri atatu na yo agomba kubakwa ku bufatanye na Leta ya Luxemburg, azibanda ku kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, amasoko y’imirimo yo kuyubaka yo yamaze gutangwa.
Azuzura atwaye Miliyoni 30 z’amayero, bikaba biteganyijwe ko nayo mu myaka ibiri iri imbere azaba yuzuye.