Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Kwiga imyuga n'ubumenyi ngiro ni ingenzi mu guteza imbere inganda mu gihugu( Ifoto@Kigali Today).

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko, mu rwego rwo kwihutisha iterambere, muri buri Karere hazubakwa ikigo cya TVET  cy’ikitegererezo.

Bizakorwa mu myaka itanu ni ukuvuga hagati ya 2024 na 2029, igihe cyateganyirijwe gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2.

U Rwanda rwemeza ko uburezi ari intangiriro y’iterambere rirambye kandi ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rwo hejuru biri mu by’ingenzi bigeza igihugu ku majyambere.

Ingero z’ibyabaye mu Buyapani, muri Koreya y’Epfo, muri Singapore n’ahandi zirabigaragaza.

- Kwmamaza -

Hagati aho kandi muri buri kagari hazashyirwa ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito (VTCs) umunyeshuri akazabasha kwiga umwuga ashaka mu gihe gito, hadashingiwe ku byo yize mbere.

Isuzumabumenyi ni ngombwa

Mu rwo rwo gusuzuma niba abanyeshuri bamenya ibyo bigira muri ayo mashuri,  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangiye  gusuzuma ireme ry’uburezi buhabwa abiga mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET).

Iryo suzuma rizakorwa guhera tariki 12, Gicurasi, 2025 kuzageza ku 1, Kamena 2025, kikazibanda ku bugenzuzi bwimbitse mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yaba aya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezrano ndetse n’ayigenga.

Nta Ntara izasigara itagenzuwe.

Abagenzuzi bazareba imikoreshereze y’ibikoresho byifashishwa mu myigire n’imyigishirize, uburyo amasomo ategurwwa n’uko atangwa, abarimu, ndetse barebe niba amashuri yujuje ibisabwa ngo atange ireme ry’uburezi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Nyuma, buri shuri rizahabwa raporo igaragaza ibikwiye kunozwa n’inama zishingiye ku bipimo fatizo kugira ngo hongerwe ireme n’udushya mu myigishirize yo mu mashuri ya TVET.

Hazasurwa amashuri 600 ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro aherereye hirya no hino mu gihugu.

Indi wasoma:

Kuki Leta Y’u Rwanda Igomba Gukomeza Guteza Imbere TVET?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version