Buri Mwaka Hagiye Kujya Hataha Abantu 2000 Barangije Igifungo Kubera Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange kutazishisha abagiye kurekurwa nyuma yo kurangiza igihano kubera Jenoside.

Avuga ko kutabishisha bishingiye ku ngingo y’uko mu magereza aho babaga, basobanuriwe aho ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bigeze kandi ngo barabyumva.

Bizimana yabivugiye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’Umuryango W’Abibumbye mu bibera ku isi, cyabereye mu Mudugudu w’ubwiyunge uba mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni umunsi wari witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ishami ry’uyu muryango mu Rwanda bari bayobowe na Ozonnia Ojielo ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

- Advertisement -

Minisitiri Bizimana yababwiye ko mbere bitari byoroshye ko abayobozi ba UN bizihizanya n’abaturage umunsi mpuzamahanga wahariwe uriya muryango, ariko ko kuba muri iki gihe bikorwa ari ibyo kwishimira.

Yashimye kandi abateguye kiriya gikorwa bagihuje n’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Avuga ko mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, ukwezi nk’uko kuba ari uburyo bwo kwisuzuma ngo abantu barebe aho bugeze butera imbere,  ahari inzitizi zikurweho.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko ubwo Jenoside yabaga ikaza guhagarikwa, inzego zose z’Abanyarwanda zahungabanye.

Abarokotse Jenoside, abayikoze, abakomoka kuri izo mpande zombi, abatarabibonye ariko babyumvise nyuma ….ngo Abanyarwanda bose muri rusange barahungabanye.

Icyakora ngo byari ngombwa ko bose bongera kubana kuko igihugu ari icyabo kandi bagomba kukibanamo uko byagenda kose.

Ati: “ Kongera kubanya Abanyarwanda byabaye amahitamo ya Guverinoma yacu kandi urugendo rwo kubanya Abanyarwanda ruracyakomeje.”

Yaboneyeho umwanya wo kumenyesha Abanyarwanda bose ko buri mwaka mu myaka itanu iri imbere, hari abakoze Jenoside bakarangiza igihano bazafungurwa.

Ngo bazaba bagera ku 2000 buri mwaka.

Avuga ko ari ngombwa kuzumva ko abo bantu bagorowe, ko ari byiza kubabanira neza.

Bizimana avuga ko hari gahunda yashyizweho yo kwigisha abo bantu indangagaciro ziranga Abanyarwanda badafunzwe kandi ngo abenshi barazumvise.

Musenyeri John Rucyahana washinze Umuryango Prisons Fellowship Rwanda avuga ko yawushinze kugira ngo ugire uruhare mu kunga Abanyarwanda no kubabanisha nyuma ya Jenoside bamwe bari bamaze gukorera abandi.

Bishop Rucyahana

Ashima Leta y’u Rwanda ko yasanze nta kindi cyakorwa uretse kunga Abanyarwanda kuko nyuma y’ibyari byabayeho, bagombaga kubana uko byari bugende kose.

Yashinzwe imidugudu umunani mu Rwanda hose, iyo ikaba ari imidugudu yitwa iy’Ubumwe n’Ubwiyunge ituwe n’abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse.

Abayituye bavuga ko basanze kubana no kubabarirana nta kintu kibiruta kuko n’ubundi basangiye igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version