Kayonza: Yishe Umwana Yareraga Atarabyaye Nawe Ariyahura

Mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umugabo wishe umwana w’imyaka ibiri yareraga ataramubyaye ahubwo ku bw’uko yabanaga na Nyina, nawe ahita yimanika mu giti.

Ababibonye bavuga ko uriya mugabo yakoze ayo mahano nyuma y’uko  abandi bagabo bamucyuriye ko arera abana batari abe.

Uwihayuye yari afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’uko abaturanyi baje kumenya ko umwana uriya mugabo yareraga ndetse n’uwo umugore we yari atwite atari abo uwo mugabo nyirizina.

- Advertisement -

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko umugore yari yarasezeranye n’umugabo ko atizegera agira uwo ahingukiriza ko abo bana ari ab’undi mugabo.

Icyakora ibana ryaramunaniye kurihisha igihe kirekire aza kurimena.

Uwo mugore yageze ubwo atangira kubwira abaturanyi ko abo bana bombi atari ab’uwo mugabo.

Ntibyatinze abagabo bo muri ako gace ngo batangiye kujya bannyega uriya mugabo ngo arera abana batari abe.

Byamuteye ipfunwe bituma agera ubwo yica umwana nawe arimanika arapfa.

Nyuma yo kwica uwo mwana yasize yanditse urwandiko rusaba umugore we kudatungurwa n’ibyo ari bubone, arangije ahita ajya kwimanika.bimutera ipfunwe yica umwana umwe ndetse na we ariyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi witwa  Gashayija Benon, yabwiye itangazamakuru ko basanze yishe uwo mwana ndetse na we yimanitse ku giti ariko asiga  inyandiko ebyiri harimo urwo ‘yasize ku mwana’ n’urwo ‘yishyizeho.’

Urwandiko yashyize kuri uwo mwana yishe rwamenyeshaga umugore we ko adakwiye gutungurwa n’ibyo yabonye.

Urwo yishyizeho rwavugaga ko ‘akazica umuntu kamubungira’ ashaka kuvuga ko uriya mugore ari we wamuteye kwiyahura.

Ikindi ni uko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko batigeze basezerana.

Uwiyahuye kandi ngo yari amaze igihe gito yimukiye mu Murenge wa Murundi kuko mbere yabaga mu murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version