Perezida Yavuze Ko u Rwanda Rwiteguye Kwagura Trace Awards Festival

Abahanzi bahawe ibihembo bya Trace Awards baraye bahuye na Perezida Paul Kagame abashimira akazi bakoze ariko abasaba kwagura impano. Yabwiye abateguye ibi bihembo ko u Rwanda rwiteguye kubafasha kwagura ibikorwa byabo.

Avuga ko inganda ndangamuco ari umuyoboro mwiza wo kugaragaza impano buri wese yifitemo.

Kugira impano kandi ngo byugururira umuntu amarembo hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame yagize ati: “ Ndashaka kubahimira mwese, haba abahembwe n’abateguye Trace bafashyira ibi bintu byose ku murongo….Ndagira ngo mbabwire kandi ko hano mu Rwanda tugira urugwiro, tugaha ikaze uwo ari we wese, yaba Umunyafurika, abakomoka muri Afurika n’ahandi…”

Baganiriye nawe bamubwira uko bakiriwe mu Rwanda n’ibyo barukundiye

Avuga ko mu gutegura ibihembo nka Trace Awards, habamo uburyo bwiza bwo guha abahanzi urubuga rwo kwerekana ibyo bazi kandi bashoboye.

Kagame yabasezeranyije ko u Rwanda ruzakora ibyo rushoboye rugafasha abahanzi gukomeza kwagura impano yabo.

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abo bahanzi n’abateguye Trace Awards Africa ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwagura iby’aya marushanwa bikagera kure kurushaho.

Bwiza Emerance, umwe mu bahanzi b’u Rwanda ukunzwe muri iki gihe

Ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, nibwo i Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.

Byateguwe n’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki.

Bwari ubwa mbere bitangiwe muri Afurika, bibera mu Rwanda.

Byahuje abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho ( African Diaspora).

Abahanzi nyarwanda baririmbye barimo Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy.

Abakomeye mu baturutse ahandi muri Afurika no muri Diaspora yayo ni Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Ikigo Trace Group cyatangijwe kandi kiyoborwa na Olivier Laouchez, hari mu mwaka wa 2003.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version