Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyasohoye imibare ivuga ko agaciro k’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025 wari Miliyari Frw 5, 798, akaba yariyongereye kuko mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024 wari Miliyari Frw 4, 966.

Mu izamuka rivugwa aha, serivisi zagize uruhare rwa 50%, ubuhinzi bugira 23%, inganda zifite 21%, mu gihe imisoro yagize uruhare rwa 5%.

Ukurikije ibi kandi urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 50% bitewe n’itumanaho ryagize uruhare rwa 5%, tekiniki na siyansi bigira 3%.

Ibikorwa bya Leta by’inzego z’ubuyobozi n’umutekano zahize 4% ibikorwa bijyanye n’umuco gakondo bigira uruhare rwa 3%.

Serivisi z’ubucuruzi zigize uruhare rwa 9%, serivisi z’ibigo by’imari zitanga 2%, uburezi bugira 3%, amahoteli na resitora bigira 4%, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bigira 8% naho ibikorwa bijyanye na serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza byagize uruhare rwa 1%.

Ikigo, NISR, cyatangaje ko ubworozi bwagize uruhare rwa 3%, amashyamba agira uruhare rwa 4%, ibyoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi bigira urwa 2%, n’aho ibiribwa bigira uruhare rwa 14%.

NISR itangaza ko ibikorwa bikomoka kuri pulasitike byagize uruhare rwa 1%, ibikorwa by’ubwubatsi bigira 10%, ibinyobwa n’itabi bigira uruhare rwa 2%, ibiribwa byongerewe agaciro bigira 2%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bugira uruhare rwa 2%, mu gihe ibikorwa by’ubudozi no kuboha ibikoresho bitandukanye bikorerwa mu nganda byagize uruhare rwa 1%.

Agaciro k’umusaruro mbumbe w’u Rwanda kagiye kazamuka mu bihembwe bya kabiri by’imyaka itanu ishize.

Mu mwaka wa 2021 uwo musaruro wari Miliyari Frw 1, 383, mu mwaka wa 2022 uba Miliyari Frw 3,550 mu gihe muwa 2023 kari Miliyari Frw 4. 256.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version