Burundi: Abajura Bayogoje Cibitoke

Abatuye ku misozi ya Mparambo I, Munyika I, Kagazi, Rusiga, Rukana, Rugeregere, Murambi, Kaburantwa, Gasenyi na Ruhagarika muri Komini  Rugombo na Komini  Buganda mu Ntara ya Cibitoke baratakamba kuko ibisambo byayogoje amasambu yabo.

Abahatuye bavuga ko mu gihe kitageze ku minsi 30, abajura bibye ingo 40 basiga bazicucuye.

Aho bibasiye cyane ni ahitwa Mparambo I, Munyika I n’i  Samwe muri Komini ya  Rugombo.

Abajura b’i Burundi ntacyo basiga mu nzu kuko biba matola, radio, televiziyo, ibikoresho byo mu gikoni, ibiringiti, imyaka ihunitse n’ibindi.

- Advertisement -

Bibira mu matsinda magari kandi bikavugwa ko hari abayobozi bababera ibyitso.

Muri Komini ya Buganda, abajura bibasira imirima bagahumba imyaka yeze n’itarera neza.

Bibasira ibigori, imyembe n’imyumbati.

Umwe mu bahatuye yabwiye Burundi Iwacu ko abajura bitwikira ijoro rijigije bakaza kwiba, umuzamu basanze atarasinzira bakamugirira ‘ibya mfura mbi.’

Iyo bukeye, abaturage babitanga ho raporo ku bayobozi, ariko ngo nta cyo bitanga.

Bashinja abayobozi kudaha agaciro gutaka kwabo.

Abayobozi bavugwaho kuba ba ‘ntibindeba’ kurusha ab’ahandi ni abo muri Komini ya Buganda.

Hari umugore umwe wabwiye bagenzi bacu bandikira Burundi Iwacu ko ubuyobozi na Polisi nibukomeza kurebera ntibuhane abo bajura, kera kabaye abaturage bazikemurira icyo kibazo.

Ati: “ Ntabwo tuzakomeza kwihanganira ko abantu baducucura twabibwira ubuyobozi bukabifatana uburemere buke.”

Umupolisi ati: ‘ Ubushomeri butuma biba…’

Umupolisi abanyamakuru basanze hamwe muri aho havugwa ubujura, yababwiye ko asanga imwe mu mpamvu zitera urubyiruko kwiba kugeza no ku myembe ari ubukene bukomeye buturuka kuri byinshi harimo n’ubushomeri.

Avuga ko ingaruka z’intambara n’amakimbirane ya Politiki byatumye abaturage batabona umwanya wo kwiga cyangwa gukora indi mirimo ibateza imbere.

Hajuru y’ibi hiyongeraho n’uko ikirere cyahindutse bituma amapfa atera akuruwe n’uko imvura yabuze igihe kirekire.

Icyakora, ubuyobozi buvuga ko buri kureba icyakorwa kugira ngo ubwo bujura budafata ‘indi ntera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version