Burundi: Abakora Muri Perezidanse Bose Bategetswe Kwambara Agapfukamunwa

?????????????????????????????????????????????????????????

Ni ibwiriza ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye, wategetse ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa aho bari hose.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi kandi bivuga ko umuntu wese aje kwaga serivisi cyangwa gusura Ntare Rushatsi House[niko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byitwa] agomba kuba yambaye agapfukamunwa n’amazuru neza.

Uburundi buri gufata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage kwandura no kwanduzanya COVID-19 nyuma y’uko imibare y’abayandura izamutse mu gihe gito gishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version