Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Abantu 300 Banduye Ubushita Bw’Inkende
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Burundi: Abantu 300 Banduye Ubushita Bw’Inkende

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2024 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uburundi bugiye gukora ibarura rusange ry'abaturage
SHARE

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi itangaza ko abantu 300 ari bo bamaze kubarurwa ko banduye ubushita bw’inkende, abenshi muri bo bakaba ab’i Bujumbura.

Komini ya Ntahangwa  niyo ifite benshi kuko ari abantu 147 mu gihe iya Kayanza ari yo ikurikira mu kugira abarwayi benshi.

Minisitiri w’ubuzima muri rusange no kurwanya SIDA witwa Dr Lydwine Baradahana avuga ko umuhati wa Leta mu kurwanya buriya bushita watumye abantu 180 bari baranduye iriya ndwara bakira kandi ngo n’abasigaye ntibarembye.

Ibi Minisitiri Baradahana yaraye abitangarije mu nama yateguwe na Minisitiri w’Intebe Gérvais Ndirakobuca, yateguwe mu rwego rwo gusuzuma uko iyo ndwara yifashe mu baturage.

Ubuyobozi bw’Umurwa mukuru w’ubukungu Bujumbura witwa Jimmy Hatungimana yasabye Minisitiri w’Intebe kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ikwirakwira kw’iyo ndwara.

Avuga ko kuba yiganje mu Ntara ayobora ari ikintu giteye inkeke kuko ari yo urebye ikorerwamo ibikorwa by’iterambere bihambaye kuko ari umurwa mukuru w’ubukungu.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi avuga ko impamvu ikomeye ituma Bujumbura yibasirwa n’ubushita bw’inkende ari uko ituwe n’abantu bakunze guhurira kenshi mu bikorwa by’iterambere kandi ikaba, mu bice byinshi, nta mazi ahagije ahaboneka.

Ashingiye kuri iyo ngingo, Umuyobozi wa Bujumbura yasabye Minisitiri w’Intebe gukorana bya hafi n’ikigo gikwirakwiza amazi mu gihugu hakarebwa uko ayo mazi yakongerwa mu mujyi ayoboye.

Ikigo gishinzwe gukwiza amazi mu Barundi kiwa La Régie des Eaux( REGIDESO).

Nubwo Abarundi bagera kuri 300 banduye iriya ndwara ntawe irahitana nk’uko byemezwa mu kinyamakuru Burundi Iwacu.

Icyakora ngo ibyo byago birashoboka cyane kuko Abarundi benshi bitwara nkaho iyo ndwara ivugwa mu gihugu ari baringa!

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyo myitwarire ari yo yongera ubwandu mu bantu.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura ubushita bw’inkende, Guverinoma y’Uburundi yakanguriye abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi cyane cyane aho abantu bahurira ku bwinshi.

Ivuga ko abatazabikora bazajya babihanirwa kuko kutabikora ari ugushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

Ubutegetsi mu Burundi kandi burashishikariza abaturage kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu barwaye ubushita bw’inkende kandi yanakorwa ikaba ikingiye.

Abarundi basabwe no kwirinda kurya inyama zidahiye neza kandi z’inyamaswa z’igasozi.

Ubuyobozi bwanzuye ko utubari tutazakurikiza amabwiriza yatanzwe tuzafungwa.

Minisitiri w’Intebe  Gérvais Ndirakobuca yabwiye abandi bayobozi ko bakwiye kongera ubukangurambaga mu baturage kuko kwirinda ubushita bw’inkende byoroshye kurusha COVID-19.

TAGGED:BujumburaInkendeMinisiteriNdirakobucaUbushita
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Ruzajya Ruhugura Abakoresha Umuhanda
Next Article Ubushinwa Bwemeye Kongera Ikibatsi Mu Mubano Wabwo N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?