Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu mahangaPolitiki

Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2025 1:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingoro y'Inteko ishinga amategeko y'Uburundi.
SHARE

Itangazamakuru ryigenga mu Burundi rirataka ko rimaze hafi ibyumweru bibiri ryarahejwe mu biganiro bibera mu Nteko ishinga amategeko.

Abashinzwe uburenganzira bwaryo bavuga ko ibiri gukorwa mu buyobozi bw’iriya Nteko bihabanye n’amategeko kuko ingingo ya 162 y’Itegeko Nshinga ryUburundi yemeza ko ibibera mu Nteko ari ibya rusange, ko abantu bose n’itangazamakuru mu buryo bwihariye bemerewe kubimenya kandi bahibereye.

Burundi Iwacu yanditse ko kuba abanyamakuru batemerewe kuhinjira, byatumye benshi babibona nk’uburyo bwo kuniga itangazamakuru ryigenga.

Abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu bavuga ko kutemerera abanyamakuru gukurikirana ibibera muri iriya Nteko bigaragaza koidakorera mu mucyo.

Mu gutanga urugero, ubwanditsi bwa Burundi Iwacu buvuga ko hari abanyamakuru b’iki kinyamakuru bahejwe mu biganiro byo mu Nteko ishinga amategeko y’Uburundi, icyo gihe hari Tariki 12, Nzeri, 2025.

Mu kureba ku rutonde rw’abanyamakuru bari bemerewe kwinjira, basanzemo babiri ba Radio yitwa Rema FM, bane ba Radio Televiziyo y’igihugu, RTNB n’ab’ikinyamakuru cya Leta cyandika mu Gifaransa kitwa Le Renouveau.

Abanyamakuru ba Radiotélévision Isanganiro, Bonesha n’izindi bangiwe kwingira muri iyo nzu, ariko Burundi Iwacu ivuga ko atari bo gusa.

Ikindi ni uko tariki 26, Kanama, 2025 hari abanyamakuru batunguwe mu gitondo babyutse no kubona ko birukanwe muri groupe ya WhatsApp bahaniragamo amakuru n’abo mu Nteko ishinga amategeko.

Bibajije icyabiteye barashoborwa kuko ari ho hantu bakundaga kubonera amakuru abafasha kumenya ibiri kubera mu Nteko.

Umwe mu banyamakuru bakomeye mu Burundi uyobora Inzu abenshi muri bo bahuriramo bakandika amakuru witwa Mireille Kanyange yavuze ko kwirukanwa muri ririya huriro byabatunguye, n’ubu bakaba bakibyibazaho.

Nyuma yo gukumirwa mu cyumba cy’Inteko, Abadepite baganiriye kandi bemeza imishinga y’amategeko ikomeye irimo no kwimeza amafaranga yo gusana umuhanda witwa RN16 ndetse n’Umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Ababirebera hafi, bavuga ko ibiri kuba bigamije gucecekesha itangazamakuru binyuze mu kuriheza ngo ritamenya neza ibibera mu nzego za Leta zikomeye zirimo n’Inteko ishinga amategeko.

TAGGED:IntekoItangazamakuruUburundiUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusuwisikazi Niwe Watsinze Agace Ka Mbere Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Igare
Next Article Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?