Abantu bane bo mu muryango umwe hamwe n’abapolisi babiri bo muri Polisi y’u Burundi ikorera i Bujumbura bafunzwe bakurikiranyweho kuganira ku ntambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagashimagiza M23.
Undi wafunzwe ni Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Burundi.
Bose uko bakabaye bagiye gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba iri muri Bujumbura nk’uko SOS Media Burundi ibyemeza.
Ibiganiro baganiriraga kuri WhatsApp byarimo ubutumwa bwashimagizaga ubutwari ku rugamba bw’abarwanyi ba M23, umutwe umaze igihe warajujubije ingabo za DRC n’abo bakorana.
Muri abo bakorana harimo n’ingabo 10,000 z’u Burundi zagiye yo gufasha iza DRC ngo zihangamure M23 ariko imyaka igiye kube itatu byarazinaniye.
Ibiganiro nk’ibyo rero bishobora kuba ari byo byarakaje inzego z’iperereza n’iz’umutekano bikazitera guta muri yombi abo bantu bose barimo n’abapolisi.
SOS Media Burundi ivuga ko abapolisi bafunzwe ari Lieuténant de Police Kévin Nishimwe ukomoka ku musozi wa Budaketwa muri Komini ya Mabanda mu Ntara ya Makamba- Sud, wafashwe tariki 13, Gashyantare, 2025 bibanza guhishwa.
Undi ni Sous-Lieuténant de Police Albert Ndayisaba ukomoka i Maramvya muri Komini ya Burambi mu Ntara ya Rumonge-Sud-Ouest, wafashwe tariki 23, Gashyantare, 2025.
Abandi basivili bafashwe ni Manassé Nizigiyimana ukorera umuryango wa Sosiyete sivile witwa SWAA Burundi ukomoka i Budaketwa, akaba yarafashwe tariki 2, Werurwe, 2025 na Jérémie Manirakiza, uyu akaba Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi; Fédération de Football du Burundi (FFB).
We yafashwe tariki 27, Werurwe, 2025 ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye ubwo yari avuye mu butumwa bw’akazi muri Maroc.
Itsinda rya WhatsApp abo bantu bakoreshaga riyobowe( Admin) n’umupolisi mukuru witwa Le Lieutenant-général de police André Ndayambaje, akaba asanzwe ashinzwe umutuzo rusange mu gihugu, imirimo akorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Kuba abavugwa muri iyi dossier basanzwe babana n’uriya mupolisi muri itsinda rya WhatsApp byateye abashinzwe iperereza kugira akantu ku mutima bahita babyinjiramo.
Bose uko bakabaye, boherejwe muri gereza nkuru ya Mpimba mbere y’uko batangira kubazwa neza icyo ubwo butumwa bwabo bwari buhatse.
Gufatwa kwa Jérémie Manirakiza uyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi kwateye benshi kwibaza.
Bamwe bavuga ko hejuru yo kuba yaragize uruhare runaka mu kwandika no gukwiza buriya butumwa burata ubutwari bwa M23, ashobora no kuba yarazize ko asanzwe ataba mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryitwa CNDD-FDD.
Kuba ari umuyobozi mukuru muri iriya Federasiyo, umwanya wifuzwaga na benshi mu bo muri CNDD-FDD, bishobora kuba hari benshi bidashimisha ku buryo ibyo aregwa bishobora kuremera.
‘Affaire’ y’aba bantu yateye ubwoba Abarundi kuko bamaze kubona ko no kuganirira ku mbuga nkoranyambaga bishobora kubakoraho baramutse bavuze ku ngingo zidashimisha ubutegetsi bw’i Gitega.