Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Abapolisi Bafunzwe Bazira Gushima M23 Bakoresheje WhatsApp
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Abapolisi Bafunzwe Bazira Gushima M23 Bakoresheje WhatsApp

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2025 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bane bo mu muryango umwe hamwe n’abapolisi babiri bo muri Polisi y’u Burundi ikorera i Bujumbura bafunzwe bakurikiranyweho kuganira ku ntambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagashimagiza M23.

Undi wafunzwe ni Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Burundi.

Bose uko bakabaye bagiye gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba iri muri Bujumbura nk’uko SOS Media Burundi ibyemeza.

Ibiganiro baganiriraga kuri WhatsApp byarimo ubutumwa bwashimagizaga ubutwari ku rugamba bw’abarwanyi ba M23, umutwe umaze igihe warajujubije ingabo za DRC n’abo bakorana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri abo bakorana harimo n’ingabo 10,000 z’u Burundi zagiye yo gufasha iza DRC ngo zihangamure M23 ariko imyaka igiye kube itatu byarazinaniye.

Ibiganiro nk’ibyo rero bishobora kuba ari byo byarakaje inzego z’iperereza n’iz’umutekano bikazitera guta muri yombi abo bantu bose barimo n’abapolisi.

SOS Media Burundi ivuga ko abapolisi bafunzwe ari Lieuténant de Police Kévin Nishimwe ukomoka ku musozi wa  Budaketwa muri Komini ya Mabanda mu Ntara ya Makamba- Sud, wafashwe tariki 13,  Gashyantare,  2025 bibanza guhishwa.

Undi ni Sous-Lieuténant de Police Albert Ndayisaba ukomoka i Maramvya muri Komini ya  Burambi mu Ntara ya Rumonge-Sud-Ouest, wafashwe tariki 23, Gashyantare, 2025.

Abandi basivili bafashwe ni Manassé Nizigiyimana ukorera umuryango wa Sosiyete sivile witwa SWAA Burundi ukomoka i Budaketwa, akaba yarafashwe tariki 2, Werurwe, 2025 na Jérémie Manirakiza, uyu akaba Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi; Fédération de Football du Burundi (FFB).

- Advertisement -

We yafashwe tariki  27, Werurwe, 2025 ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye ubwo yari avuye mu butumwa bw’akazi muri Maroc.

Itsinda rya WhatsApp abo bantu bakoreshaga riyobowe( Admin) n’umupolisi mukuru witwa Le Lieutenant-général de police André Ndayambaje, akaba asanzwe ashinzwe umutuzo rusange mu gihugu, imirimo akorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Kuba abavugwa muri iyi dossier basanzwe babana n’uriya mupolisi muri itsinda rya WhatsApp byateye abashinzwe iperereza kugira akantu ku mutima bahita babyinjiramo.

Bose uko bakabaye, boherejwe muri gereza nkuru ya Mpimba mbere y’uko batangira kubazwa neza icyo ubwo butumwa bwabo bwari buhatse.

Gufatwa kwa Jérémie Manirakiza uyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi kwateye benshi kwibaza.

Bamwe bavuga ko hejuru yo kuba yaragize uruhare runaka mu kwandika no gukwiza buriya butumwa burata ubutwari bwa M23, ashobora no kuba yarazize ko asanzwe ataba mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryitwa CNDD-FDD.

Kuba ari umuyobozi mukuru muri iriya Federasiyo, umwanya wifuzwaga na benshi mu bo muri CNDD-FDD, bishobora kuba hari benshi bidashimisha ku buryo ibyo aregwa bishobora kuremera.

‘Affaire’ y’aba bantu yateye ubwoba Abarundi kuko bamaze kubona ko no kuganirira ku mbuga nkoranyambaga bishobora kubakoraho baramutse bavuze ku ngingo zidashimisha ubutegetsi bw’i Gitega.

TAGGED:AbapolisiBurundifeaturedFederasiyoM23UbutumwaWhatsApp
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Yanditse Kuri Status Ye Amagambo Akomeretsa Abarokotse Jenoside 
Next Article Umunyabigwi Wa Rayon Yarokowe No Kuba Yari Azwi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?