Burundi: Barasaba Ko Hazirikanwa Akamaro Bagaza Yagiriye Igihugu

Abo mu ishyaka PARENA(Parti pour le Redressement national) Imbogoraburundi basabye ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye kuzirikana akamaro Jean Baptiste Bagaza yagiriye igihugu.

Bagaza abamuvuga ibigwi bavuga ko ari mu bateje Uburundi imbere haba mu bikorwa remezo cyangwa mu iterambere mu burezi.

Abo muri PARENA bavuze ibi mu rwego kuzirikana isabukuru ya Bagaza.

Bagaza Jean Baptiste yapfuye taliki 04, Gicurasi, 2016.

- Advertisement -

Umuyobozi wa PARENA witwa Zénon Nimubona avuga ko ikibabaje ari uko ibikorwa remezo Bagaza yatangije byangijwe n’intambara no kutita ku bintu by’agaciro biri mu Burundi.

Nimubona asaba ubuyobozi bw’Uburundi gukomeza kwita ku bikorwa remezo kugira ngo umurage wa Bagaza utazapfa ubusa.

Uwo murage asaba ko wazirikanwa ntuzaburizwemo no kutita ku bintu.

Bagaza bavuga ko ari we wazaniye Uburundi amajyambere buyagaragaramo muri iki gihe.

Jean-Baptiste Bagaza yayoboye Uburundi hagati ya 1976 n’umwaka wa 1987.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version