Abatuye Ku Muhima Bavuga Ko Hari Umukire Wabafungiye Inzira

Mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge haravugwa ubwumvikane buke hagati y’abahatuye n’umushoramari w’aho wabafungiye inzira ijya mu ngo zabo.

We avuga ko abaturage bari bakwiye kuba baretse gato akuzuza ibikorwa bye, hanyuma akazabaha aho baca.

Abo baturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, mu Karere ka Nyarugenge, bagashinja uwo bita’Umunyabubasha’ kubashyira mu manegeka kandi agafunga inzira.

Byatumye badashobora kugera mu ngo zabo, bakabyita akarengane.

- Advertisement -

Bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi ibiri.

Uwo mushoramari uzwi ku izina rya Materine ngo yashakaga gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, azana imashini zicukura ubutaka ariko aza gusatira ahari isoko ry’abazunguzayi n’ingo z’abaturage.

Muri uko kubasatira ngo niho baje kwisanga aho batuye haragiye mu manegeka.

Byaje gukomera kugeza ubwo iki kibazo cyahagurukije umujyi wa Kigali , ubuyobozi bwa Polisi, ubw’Umurenge ndetse n’Akarere ka Nyarugenge hagamijwe kureba niba uwo mushoramari yarakoze ibintu binyuranyije n’amategeko.

Abaturage babwiye ubuyobozi ko uwo mushoramari yavogereye aho bari batuye atuma aho bari batuye hangirika ku buryo hari n’abazamuka ku ngazi ngo bagere mu ngo zabo.

Abaturage bagize bati: ” Twe ikibazo dufite, ni umuntu tubangikanye. Yaracukuye atwima inzira, ni ahantu twavukiye, tumaze igihe ariko we ari kuvuga ko nta nzira yigeze ihaba kandi ikibanza cyose ari icye, nta hantu dufite turi buce. Mu gusizq ubutaka bwe yaje gufata n’inzira abaturage bacagamo. Ubu turamanitse turi ku kanunga.”

Undi nawe ati “ Uyu ni umuhanda wari usanzwe, abaturage bazamukagamo, imodoka zarahaparikaga, hakaba inzira nyabagendwa izamuka, ikagera ruguru ku rusengero rwa ADEPR.”

Abaturage bavuga ko ikibazo bafite ari uko batabona inzira ibajyana mu ngo zabo, bagasaba ko bafungurirwa aho bazajya baca.

Itangazamakuru ryanditse ko umushoramari Materine avuga ko yahabwa umwanya akabanza agasoza ibikorwa bye , hanyuma akazatanga inzira y’abaturage nyuma.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, wari waje gutega amatwi abaturage, yirinze kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, ariko asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku Biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama n’abaturage n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.

Amakuru avuga ko mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024, uyu mugabo ari bwo yatangiye ibi bikorwa byo gusiza ikibanza cy’aho azubaka inyubako ndetse ko nta n’ibyangombwa yari yagahabwa.

Nyuma yaho iki kibazo cyinjiwemo n’izindi nzego, uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version