Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Barashinja Ubutegetsi Kwikubira Byose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Barashinja Ubutegetsi Kwikubira Byose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2025 2:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uko ari batanu barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.
SHARE

Sena y’Uburundi yemeje ba Guverineri bashya bo kuyobora Intara z’iki gihugu zirimo n’iziherutse gushingwa bushya. Tariki 04, Nyakanga, 2025 nibwo Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko hari Intara nshya zashinzwe ziva kuri 18 zigirwa eshanu. Ubu zahawe ba Guverineri bashya, biganjemo abo mu ishyaka riri k’ubutegetsi, CNDD-FDD.

Iteka rya Perezida wa Repubulika y’Uburundi ryasohotse Tariki 03, Nyakanga, 2025 niryo ryemeje ko aba bakurikira ari bo bayobora Intara zivugwa aha.

Abo ni Denise Ndaruhekere uyobora Intara ya Buhumuza, Aloys Ndayikengurukiye uyobora Bujumbura; Parfait Mboninyibuka  uyobora Intara ya Burunga; Victor Segasago uyobora Intara ya Butanyerera na Liboire Bigirimana uyobora iya Gitega.

Itangazamakuru ry’i Burundi rivuga ko abatavuga rumwe na Leta banenga ko muri abo bose nta n’umwe wo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta urimo.

Kubera ko muri Politiki y’iki gihugu iby’amoko byemewe, ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko muri abo ba Guverineri, umwe wenyine ari we w’Umututsi hakabamo n’umugore umwe.

Ikindi bavuga ni uko barimo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali mu ngabo ndetse n’undi Guverineri ufite ipeti rya Jenerali ariko muri Polisi y’Uburundi.

Ubwo batangiraga inshingano zabo, abo ba Guverineri  bavuze ko bagiye gukorana bya hafi n’abaturage kugira ngo babateze imbere, kandi igihugu gitekane.

Abaturage bavuga ko biteze ko abo bayobozi bazaba imbarutso y’iterambere n’umutekano birambye.

Iby’ingenzi bifuza ko babonamo ibisubizo ni umutekano, kwegerezwa ibikorwaremezo birimo amazi, ibitaro, guha urubyiruko imirimo no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Abakurikiranira hafi uko Uburundi bw’ubu buyobowe, bavuga ko ishyaka CNDD-FDD rikora uko rishoboye kugira ngo ryigarurire ubuzima bw’igihugu uko bwakabaye.

Bavuga ko byari bube byiza mu rwego rwa Demukarasi iyo ba Guverineri bashya baherutse gushyirwaho baza kwiganzamo abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Guverinoma ya Gitega yafashe Intara z’Uburundi zahoze ari 18 irazihuza ziba eshanu.

Nk’ubu Général Major Aloys Ndayikengurukiye azayobora Intara ya Bujumbura yahurije hamwe izahoze ari Intara ya Bujumbura Rural, iya Bujumbura y’Umujyi, Cibitoke na Bubanza.

Parfait Mboninyibuka azayobora Burunga Intara ihurije hamwe Bururi, Makamba, Rumonge na Rutana.

Denise Ndaruhekeye azayobora Intara ya Buhumuza ihuje izahoze ari Cankuzo, Muyinga na Ruyigi.

Victor Segasago azayobora Intara ya Butanyerera ihuje izahoze ari Ngozi, Kayanza na Kirundo, iyi ikaba ikora ku Rwanda.
Undi ni Liboire Bigirimana uzayibora Intara ya Gitega.

CNDD-FDD riherutse gutsinda amatora ya Komini no mu Nteko ishinga amategeko ku buryo bigaragara ko ari ryo rifite ubuyobozi bwose bw’igihugu.

Ishyaka Conseil National Pour la Défense de la Démocratie – Forces pour la Défense de la Démocratie, CNDD–FDD, niryo shyaka riyobora Uburundi kugeza ubu.

Ryashinzwe mu mwaka wa 1998 ritangira kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2005.

Icyo gihe ryasimbuye UPRONA yari imaze igihe kirekire iyobora iki gihugu.

TAGGED:CNDDFDDGuverineriIntaraIshyakaUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imibanire Y’Ubufaransa N’u Rwanda Ubu Ni Nta Makemwa- Ambasaderi Anfré
Next Article MINICOM Yatangaje Ibibura Ngo Ibyanya Byose By’Inganda Bikore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?