Mu Mujyi wa Gitega mu Burundi hari kubakwa stade igezweho ya Basketball. Izaba ifite imyanya y’abantu 1100, ikazuzura itwaye Miliyari BIF 2,3.
Radio/Televiziyo by’u Burundi bivuga ko amafaranga yo kubaka kiriya gikorwa remezo, yatanzwe n’abatuye Gitega kandi inshuti zabo zibatera inkunga.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasuye aho imirimo yo kuyubaka iri gukorerwa asanga igeze kuri 60%.
Yashimiye abari kuyubaka, ababwira ko burya amahitamo meza ndetse n’ubumwe by’Abarundi bizabafasha kugera ko kintu cyose bazashaka kugeraho.
Ndayishimiye yavuze ko abantu bazatangara nibabona iriya stade yuzuye kandi ikuzura nta nkunga y’amahanga u Burundi busabye.
Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yagera ku butegetsi yakoze uko ashoboye azamura ubukungu bw’u Burundi.
Umubano w’igihugu cye n’u Rwanda nawo uri kuzanzamuka nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 waje kwangizwa n’uko u Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari umaze kwiyamamariza kongera kubuyobora akanabitsindira ariko abantu ntibabyemere.