Burundi: Imbonerakure Zateguriwe Kujya Ku Rugamba Muri DRC

Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, rwitwa Imbonerakure ruherutse kurangiza  imyitozo y’Abaparakomando izarufasha mu kazi ka gisirikare ruri hafi koherezwamo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi bizaba ngombwa ko rwoherezwa.

Iyo myitozo y’Ibyumweru bibiri bayihererwaga muri Komine Rugombo na Mugina mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bateguriwe kuzajya gufasha ingabo za DRC n’iz’Uburundi

Mu ijambo yagejeje kubarangije iyo myitozo( hari taliki 12, Mutarama, 2024) Révérien Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD yamenyesheje abo basore n’inkumi, abagabo n’abagore ko bidatinze bazoherezwa muri DRC gufasha ingabo z’aho n’iz’Uburundi ziri yo.

Yavuze kandi ko urwo rubyiruko ruzifashishwa imbere mu gihugu guhangana n’abanzi b’u Burundi bose.

- Advertisement -

Ndikuriyo yagize ati: “  Ndabashimira ko mwitabiriye amahugurwa kandi ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gukiza igihugu. Ikirenze byose, mwiyemeje kurengera igihugu cyanyu. Muzazana imbaraga mu gisirikare cyacu hano mu rugo no mu mahanga.”

Yemereye urwo rubyiruko ibihembo by’ishimwe ku bazoherezwa mu butumwa n’inkunga y’amafaranga izahabwa imiryango yabo.

Ati: “Igihe icyo ari cyo cyose, mushobora koherezwa ku rugamba ndetse no hakurya y’imbibi z’igihugu. Mwitegure kwishyura umubare w’abasirikare wagabanutse nyuma y’ubwitange buke no kwanga kwinjira mu gisirikare.”

Révérien Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version