Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Imfungwa Zikorerwa Iyicarubozo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Burundi: Imfungwa Zikorerwa Iyicarubozo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2025 9:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri gereza zo mu Burundi( gereza bayita Ibohero mu Kirundi) haravugwa iyicarubozo rikorerwa imfungwa n’abagororwa bakiri bashya.

Udafite amafaranga yo kugura bougie ntahabwa ifunguro ndetse iyo abajije ibyayo arakubitwa bigatinda.

Umuyobozi w’Ihuriro ALUCHOTO rikora ubuvugizi ku mfungwa n’abagororwa witwa Vianney Ndayisaba avuga ko abakora iryo yicarubozo barikora mu izina ry’uwitwa Nyumbakumi, akaba umuyobozi w’abandi bafunganywe.

Ndayisaba yabwiye Burundi Iwacu ko hari abantu 98 byabayeho muri gereza zo mu Ntara za Gitega, Bubanza, Bururi, izo mu Ntara ya Bujumbura y’umujyi na Bujumbura rural.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abo bantu kandi bari no muri Cibitoke.

Aho hose abagororwa bakiri bashya bashyirwa ku ruhande bagakubitwa na bagenzi babo babaka amafaranga yo kugura bougie, uyabuze cyangwa ntayatange kubera impamvu runaka akimwa ifunguro.

Vianney Ndayisaba avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko biba bizwi n’inzego ziyobora ‘amabohero’ ariko zikabirenza ingohe.

Amafaranga yakwa abagororwa aba ari hagati ya Fbu 5,000 na Fbu 10,000.

Amafunguro abagororwa bimwa ni ayo benewabo cyangwa inshuti zabo baba babagemuriye.

- Advertisement -

Inkoni bakubitwa zirabarembya ndetse bamwe barahakomerekera bikomeye.

ALUCHOTO isaba inzego za Leta n’indi miryango ikorera mu Burundi guharanira ko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bwubahirizwa kuko u Burundi bwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera imfungwa n’abagororwa n’andi yo kwita ku burenganzira bwa muntu muri rusange.

Imibare y’Umuryango APRODH ivuga ko mu Burundi haba gereza 13 zirimo abagororwa 13. 824 mu baturage Miliyoni 13.41.

Abagore babarimo bangana na 7.5%.

Iyo mibare bivugwa ko ari iyo mu mwaka wa 2024.

TAGGED:AbagororwaBurundiIfunguroImfungwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi B’Ikigo Cya Mine Bafunzwe Kubera Ruswa
Next Article Abanyarwanda 800,000 Barwaye Malaria Mu Mwaka 2024-RBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?