Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2025 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Zimwe mu nzu ziri muri iyi nkambi( Ifoto@MSF)
SHARE

Guhera mu ntangiriro za 2024, hari impunzi nyinshi zahunze intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihungira mu Burundi mu Ntara ya Cibitoke, aho zashoboraga hose kurambika umusaya.

Nyuma abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, bakoranye na Leta bazimurira ahitwa Musenyi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ubuzima bwazo bakomeje kuba bubi kandi nk’uko abahakorera babivuga, ikibazo kizakomeza gukura niba nta buryo bwo kubitaho bufatika bushyizweho.

Abaganga bashinzwe kwita kuri izo mpunzi- biganjemo abagize Umuryango Médecins Sans Frontières- bavuga ko bikwiye ko muri iyo nkambi hashyirwa uburyo bwo kurinda abana imbasa, iseru, malaria na macinyamyambi kuko biri mu bibugarije.

Iriya nkambi ku ikubitiro yari yarubakiwe kuzakira impunzi 10,000 ariko ubu harimo 18,000, hafi inshuro ebyiri z’abo yari igenewe kwakira.

Abo bashobora kandi kuziyongera kuko aho zaturutse hakiri yo intambara.

Umwe mu bagore bayibamo witwa Nathalie yabwiye Burundi Iwacu ati: “Tuba mu ihema kandi nta biribwa bihagije dufite haba twe ndetse no mubo duturanye”.

Ikindi kibazo kibugarije ni uko aho iyo nkambi iba hari ubutaka butemerera amazi kurigita, akareka kandi ibi biha imibu urwaho rwo kubona aho iterera amagi yo akaba myinshi bityo na malaria ikiyongera.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières, witwa Barbara Turchet avuga ko niba nta gikozwe vuba ngo ibyo bibazo bikurweho, mu gihe gito kiri imbere indwara zikomeye zizaduka muri iyo nkambi.

Abafite ibyago ni abana n’abagore batwite n’abandi bantu basanganywe ibibazo by’ubuzima kubera ubusaza cyangwa izindi mpamvu.

Hejuru ya Malaria kandi hari n’ikibazo cy’uko hashobora kwaduka indwara ya Macinya(Cholera) igahitana benshi kubera umwanda no kuba abantu baturanye bya hafi.

Kutagira amazi meza ahagije, isabune n’ibintu bikenewe mu isuku n’isukura biri mu bizatiza umurindi izo ndwara.

Iseru nayo iri mu ndwara zugarije abana bo muri iriya nkambi kandi iba mu zandura cyane.

Icy’ingenzi, nk’uko Barbara Turchet abivuga, ni ugukingira abana ngo itazabafata ikabazonga.

Burundi Iwacu yanditse ko mu Burundi hakenewe Miliyoni $76  zo kwita ku mpunzi zo muri DRC zahunze intambara igiye kuhamara imyaka itatu.

TAGGED:AbarundiCibitokeDRCImpunzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe
Next Article Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?