Abantu ibihumbi byinshi bahuriye mu mihanda y’i Teheran baje guherekeza bwa nyuma abajenerali n’abahanga ba Iran baherutse kwicirwa mu bitero Israel yagabye yo.
Muribo harimo na Perezida wa Iran Mansour Pezeshkian n’umugaba mukuru washyizweho w’ingabo za Iran zirinda abakomeye witwa Esmail Qaani.
Rishingiye ku mibare yatanzwe n’ubuyobozi, itangazamakuru rya Iran rivuga ko abantu 627 ari bo bahitanywe n’ibisasu bya Israel mu ntambara imaze iminsi 12.
Umugaba w’ingabo za Israel Lt Gen Eyal Zamir yemeza ko iriya ntambara yageze ku ntego Israel yifuzaga ngo ikureho kabutindi yatuma abaturage bayo badatora agatotsi.
Ubuyobozi bwa Israel bwo buvuga ko abantu 28 ari bo gusa ibisasu bya Iran byahitanye.
Ingabo z’iki gihugu kandi zivuga ko bombe zazo zishe abayobozi bakuru mubya gisirikare 30 n’abahanga mu gukora intwaro za kirimbuzi 11.
The Jerusalem Post, ikinyamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Israel, yanditse ko ahantu 900 ari ho harashwe ibisasu by’indege za Israel kandi ko byasenye mu buryo bunini ahantu hose Iran yatunganyirizaga ibisasu bya kirimbuzi.
Nyuma y’iminsi 12, Leta zunze ubumwe z’Amerika zabaye umuhuza hagati ya Teheran na Yeruzalemu, buri ruhande rwemeza ko ruhagaritse intambara.
Icyakora ntawamenya niba bizaramba!
Impamvu yo kubishidikanyaho ni uko nta ruhande muzihanganye rwemeye ko rwatsinzwe, ahubwo n’uruhande abantu bakekaga ko rwashegeshwe( ari rwo Iran) rwigambye ko kwakubise Amerika ahababaza.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei- yari amaze iminsi adakoma nyuma y’uko Israel ivuze ko izamwivugana- kuri uyu wa Kane yatangaje ko Iran yahaye Amerika ikosora.
Binyuze muri Perezida wayo, Amerika yabwiye amahanga ko yashegeje uruganda rwa Fordow Iran yari isigaye icungiraho mu gutunganya biriya bisasu.
Izindi Israel yari yaramaze kuzangiza bifatika.
Pete Hegseth uyobora Minisiteri y’ingabo za Amerika nawe yabwiye itangazamakuru ko rwose Iran yashegeshewe mu gitero indege kabuhariwe Amerika yihariye ku isi bita Northrop B-2 Spirit zagabye ku ruganda rwa Fordow.
Abayobozi bakuru ba Amerika batangaje ibi basa n’abisobanura ku byari biherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Amerika by’uko Iran yahungishije ubutare bwa Iranium bwari hariya hantu kare cyane mbere ya kiriya gitero.