Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko inzego z’umutekano mu Burundi zemerewe kujya mu makoperative ahinga, asarura kandi agatunganya ikawa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi witwa Rosine Guilène Gatoni avuga ko byakozwe mu rwego rwo guhashya ruswa yamunze inzego.
Iki cyemezo cyafatiwe mu mwiherero abayobozi bakuru b’Uburundi batangiye gukorera mu Ntara ya Ngozi.
Abayobozi b’iki gihugu, nk’uko Gatoni abivuga, biyemeje ko Uburundi bugomba kuzahura ubukungu bwabwo kandi ko ari inzira batangiye idasubira inyuma kandi bigomba kugirwamo uruhare na buri wese harimo n’abikorera ku giti cyabo.
Perezida Ndayishimiye avuga ko hagomba kujyaho Komisiyo yihariye yo kureba ko intego yo kwita ku ikawa no kuyiteza imbere igerwaho.
Uburundi butakaza miliyoni $30 buri mwaka biturutse kuri ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta
Iki gihugu gitangaza ko gifite intego yo kuzava mu bihugu bikennye cyane( ubu ni icya kabiri nyuma ya Sudani y’Epfo mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku isi), mu mwaka wa 2060 kikazaba igihugu kihagazeho mu bukungu.