Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Leta Yijeje Abaturage Gukemura Ikibazo Cy’Isukari Ihenze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

Burundi: Leta Yijeje Abaturage Gukemura Ikibazo Cy’Isukari Ihenze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2024 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni yavuze ko Leta igiye gushyiraho Komisiyo yihariye yo kwiga ikibazo cy’izamuka rikomeye ry’igiciro cy’isukari, hakarebwa uko hashyirwaho ikibereye abacuruzi n’abaguzi.

Mu minsi mike ishize, igiciro cy’ikilo cy’isukari mu Burundi cyavuye ku BIF 3,200 BIF 8,000.

Abaturage bahise bitotomba, bavuga ko iki giciro kiremereye cyane kuri bo cyane cyane ko n’ifaranga riri guta agaciro.

Mu Burundi hari uruganda rukora isukari rwitwa Sosumo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uru ruganda ruherutse gutangaza ko ikilo cy’isukari kizajya kigura BIF 8,000, aya aza ari amafaranga menshi ku Barundi benshi.

Byateje ikibazo ku buryo na Perezida w’Uburundi nawe aherutse kukigaruka ho.

Yavugiye ahitwa Cankuzo ko iki giciro gikwiye kugabanuka kugira ngo ‘umwenegihugu’ adakomeza kuremererwa n’igiciro cy’isukari kandi ifitiye benshi akamaro.

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni  yatangaje ko ibyo Umukuru w’igihugu aherutse kuvuga biri gushyirwa ku murongo.

Gatoni avuga ko Guverinoma iri gukorana n’abandi bireba ngo bashyireho Komisiyo yo kwigira hamwe uko igiciro cy’isukari cyashyirwaho abayikora bakunguka ariko n’abayigura ntibahendwe.

- Advertisement -
, Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni

Yagize ati: “ Hashize igihe runaka uruganda rukora isukari ruzamuye igiciro cyayo. Ni ikintu cyabangamiye abaguzi benshi ndetse ntibyanashimishije Umukuru w’igihugu. Yahise asaba Minisitiri w’ubucuruzi gushyiraho uburyo bwo kurebera hamwe uko igiciro cy’isukari cyashyirwaho ariko kibereye bose”.

Abo avuga ko kigomba kubera mbere na mbere ni abayikora kuko baba bashoye menshi, muri iyi nkuru bakaba ari uruganda Sosumo.

Abandi ni abaguzi bagomba gushyirirwaho igiciro kigendanye n’ubushobozi bwabo bwo guhaha ku isoko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubucuruzi witwa Onésime Niyukuri nawe yavuze ko Minisiteri avugira igeze kure ishyiraho iyo Komisiyo.

Yemeza ko abahanga bari gushyiraho iriya Komisiyo bari gukora cyane ngo ibe yuzuye kandi yashyizeho igiciro kiboneye mu gihe gito gishoboka.

Icyakora Gatoni na Niyukuri bavuga ko mu buryo bushyize mu gaciro ari ngombwa ko igiciro kigwaho neza kugira ngo kitazahita gisubirwamo nyuma gato y’uko gishyizweho.

Uruganda rukorera isukari mu Burundi rushobora gukora toni ziri hagati ya 12 na 15 ku mwaka.

TAGGED:BurundifeaturedGatoniIsukariMinisiteriNdayishimiyeUbucuruziUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo: Meya Yategetswe Gusubiza Mu Kazi Gitifu Yari Yarirukanye
Next Article Na N’Ubu u Rwanda Ntiruramenya Aho Marburg Yateye Ituruka!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahanga

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?