Burundi: Leta Yijeje Abaturage Gukemura Ikibazo Cy’Isukari Ihenze

Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni yavuze ko Leta igiye gushyiraho Komisiyo yihariye yo kwiga ikibazo cy’izamuka rikomeye ry’igiciro cy’isukari, hakarebwa uko hashyirwaho ikibereye abacuruzi n’abaguzi.

Mu minsi mike ishize, igiciro cy’ikilo cy’isukari mu Burundi cyavuye ku BIF 3,200 BIF 8,000.

Abaturage bahise bitotomba, bavuga ko iki giciro kiremereye cyane kuri bo cyane cyane ko n’ifaranga riri guta agaciro.

Mu Burundi hari uruganda rukora isukari rwitwa Sosumo.

Uru ruganda ruherutse gutangaza ko ikilo cy’isukari kizajya kigura BIF 8,000, aya aza ari amafaranga menshi ku Barundi benshi.

Byateje ikibazo ku buryo na Perezida w’Uburundi nawe aherutse kukigaruka ho.

Yavugiye ahitwa Cankuzo ko iki giciro gikwiye kugabanuka kugira ngo ‘umwenegihugu’ adakomeza kuremererwa n’igiciro cy’isukari kandi ifitiye benshi akamaro.

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni  yatangaje ko ibyo Umukuru w’igihugu aherutse kuvuga biri gushyirwa ku murongo.

Gatoni avuga ko Guverinoma iri gukorana n’abandi bireba ngo bashyireho Komisiyo yo kwigira hamwe uko igiciro cy’isukari cyashyirwaho abayikora bakunguka ariko n’abayigura ntibahendwe.

, Umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi Rosine-Guilène Gatoni

Yagize ati: “ Hashize igihe runaka uruganda rukora isukari ruzamuye igiciro cyayo. Ni ikintu cyabangamiye abaguzi benshi ndetse ntibyanashimishije Umukuru w’igihugu. Yahise asaba Minisitiri w’ubucuruzi gushyiraho uburyo bwo kurebera hamwe uko igiciro cy’isukari cyashyirwaho ariko kibereye bose”.

Abo avuga ko kigomba kubera mbere na mbere ni abayikora kuko baba bashoye menshi, muri iyi nkuru bakaba ari uruganda Sosumo.

Abandi ni abaguzi bagomba gushyirirwaho igiciro kigendanye n’ubushobozi bwabo bwo guhaha ku isoko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubucuruzi witwa Onésime Niyukuri nawe yavuze ko Minisiteri avugira igeze kure ishyiraho iyo Komisiyo.

Yemeza ko abahanga bari gushyiraho iriya Komisiyo bari gukora cyane ngo ibe yuzuye kandi yashyizeho igiciro kiboneye mu gihe gito gishoboka.

Icyakora Gatoni na Niyukuri bavuga ko mu buryo bushyize mu gaciro ari ngombwa ko igiciro kigwaho neza kugira ngo kitazahita gisubirwamo nyuma gato y’uko gishyizweho.

Uruganda rukorera isukari mu Burundi rushobora gukora toni ziri hagati ya 12 na 15 ku mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version