Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Rwasa Yirukanywe Mu Ishyaka Yashinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: Rwasa Yirukanywe Mu Ishyaka Yashinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2023 7:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Agathon Rwasa umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Burundi yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye bikozwe n’Abadepite 10 baribarizwamo. Iryo shyaka ni CNL.

Nawe yari aherutse kubirukana muri iri shyaka, abashinja amakosa yise ko akomeye.

Mu mpera za Kamena, 2023 Agathon Rwasa yafashe umwanzuro wo kwirukana mu buyobozi bw’iri shyaka abantu 11 ‘batavuga rumwe na we’.

Mu bo yahagaritse, barimo na Thérence Manirambona wari Umuvugizi w’ishyaka.

Rwasa yemeje ko icyemezo cyo kubahagarika agifitiye ububasha kandi ko kugira ngo bagaruke mu ishyaka bizagenwa n’abarwanashyaka mu nteko rusange.

Nyuma gato y’icyemezo cya Rwasa, Depite Thérence Manirambona yavuze ko nta burenganzira na buto Rwasa afite bwo gufata umwanzuro wo kubahagarika.

Manirambona avuga ko nyirabayazana w’umwuka mubi mu ishyaka ryabi ari Agathon Rwasa.

Ndetse kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Nyakanga, 2023 hari Abadepite 10 bahaye itangazamakuru ikiganiro, bavuga ko hari byinshi bituma Rwasa atakomeza kuyobora ishyaka.

Aba Dadepite bavuga ko bo basanzwe muri Biro Politiki y’ishyaka guhera mu mwaka wa 2019, bityo ko bazi ibipfa n’ibikira muri iri shyaka.

Bamushinja kugira ishyaka akarima ke, inshuro nyinshi kandi ngo yarenze ku nyandiko zemewe n’ishyaka n’igihugu kandi  akanyereza umutungo.

Abo Badepite bahoze ari inkoramutima za Rwasa bamushinja kubiba amacakubiri mu barwanashyaka kandi ngo ntagishaka kwitabira inama.

Iyo bamubajije impamvu z’iyo myitwarire arabasuzugura ntagire icyo abasubiza.

Bityo rero ngo nta bubasha na buke afite bwo guhagarika bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu gihe izo nzego cyane cyane ibiro bikuru by’ishyaka zidashobora guterana.

Abirukanye Agathon Rwasa ku buyobozi bw’ishyaka yashinze, batangaje ko Komite Nyobozi igomba kuyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka mu gihe cyo kwitegura amatora y’umuntu uzamusimbura.

N’ubwo bitavugirwa mu ruhame cyangwa ngo itangazamakuru ribyature, hari amakuru avuga ko amacakubiri avugwa mu ishyaka rya Agathon Rwasa yenyegezwa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Mu ishyaka CNL harimo umwuka mubi, hari abavuga ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza Agathon Rwasa umaze imyaka myinshi ahirimbanira intebe isumba izindi mu Burundi.

TAGGED:BurundifeaturedIshyakaPolitikiRwasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Mu Birwa Bya Trinidad Na Tobago
Next Article Sefu Yavuye Muri AS Kigali FC Ajya Muri Rayon Sports
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?