Burundi: Ubwoba Ni Bwose Nyuma y’Uko Abantu Barindwi Bishwe Barashwe

Abaturage bo muri komine Rusaka mu Ntara ya Mwaro mu Burundi hagati, bari mu bwoba nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu abantu bitwaje intwaro bishe barashe abaturage barindwi, babasanze mu kabari.

Igitero cyabaye ahagana 20h30, nk’uko umwe mu bakirokotse yabitanzemo ubuhamya.

Ati “Twari turi mu kabari turimo gusangira agacupa, tuza kumva umuntu arashe amasasu menshi yungikanya. Twahise tugira ubwoba, abantu bakwirwa imishwaro.”

Hejuru y’abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima, hari abandi benshi bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibumbu.

Polisi yatangaje ko icyo gitero cyagabwe n’abantu babiri bitwaje imbunda, n’ubu batarafatwa. Abantu umunani bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.

Visi Perezida w’u Burundi Bazombanza Prosper uvuka muri ako gace, yahise atumiza inama y’umutekano.

Yatanze ubutumwa bw’ihumure, anabwira abaturage ko ababigizemo uruhare bazakomeza gukurikiranwa bakabibazwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version