Inteko Ishinga amategeko y’u Bufaransa yatoye umushinga w’itegeko uteganya ko imyaka yemerera umuntu gukora imibonano mpuzabitsina ku bushake ari 15, bituma icyo gihugu gihuza imyaka n’ibihugu byinshi byo mu Burayi.
Ni itegeko ryatowe nyuma y’impaka zimaze iminsi, zishingiye ku buryo abantu bakuru mu Bufaransa bakoranaga imibonano mpuzabitsina n’abana, bamwe bakabifata nk’aho ntacyo bitwaye byitwa ko babyumvikanye.
Mu itegeko rishya ryatowe, umuntu nahamwa no gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu uri munsi y’imyaka 15, azakurikiranwa nk’uwamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ni icyaha cyagenewe igifungo kirenga imyaka 20.
Ubusanzwe iyo umuntu yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’umwana, kugira ngo abikurikiranweho, ubushinjacyaha bwasabwaga ibimenyetso byerekana ko yabihatiwe, yatewe ubwoba cyangwa yagushijwe mu mutego.
Mu itegeko rishya hashyizwemo irengayobora ry’igihe umuntu uzaba waryamanye n’umwana uri munsi y’imyaka 15, azaba amurusha imyaka itarenze itanu.
Ni intera yanenzwe cyane na bamwe mu Badepite bavugaga ko ari imyaka myinshi, ariko Minisitiri w’Ubutabera Eric Dupond-Moretti avuga ko ikwiye kuko atifuza “kujyana mu rukiko ingimbi y’imyaka 18 kubera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina mu bwumvikane n’umukobwa ufite imyaka 14.5.”
Ku wa Kane yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati “iri ni itegeko ry’amateka ku bana bacu no ku muryango muri rusange.”
Uyu mushinga w’itegeko wazamuwe n’abasenateri bavugaga ko imyaka yo gukora imibonano mpuzabitsina ku bushake yagirwa 13, ibintu byari gutuma iba mike cyane kurusha ahandi mu Burayi.
Gusa Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron yarwaniye ko iyo myaka yazamurwa, nk’uko AFP yabitangaje.
Minisitiri Dupond-Moretti yavuze ko bijyanye n’iryo tegeko, nta muntu mukuru uzongera gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana uri munsi y’imyaka 15 ngo avuge ko babyumvikanye.
Mu itegeko hanashyizwemo ingingo zihana abantu bashobora gushukashuka abana binyuze mu ikoranabuhanga, baganisha ku mibonano mpuzabitsina. Uwo bizahama azahanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu ya €150,000.
Muri iryo tegeko kandi, gukorana imibonano mpuzabitsina ku bantu bafitanye isano ho umuntu agomba kuba afite imyaka 18, yajya munsi bikitwa gufata ku ngufu.